Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu rwategetse ko Uwinkindi Jean ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, akomeza gufungwa iminsi 30 mu gihe iperereza ku byaha akurikiranyweho rigikomeje.
Amakuru dukesha ORINFOR avuga ko hashingiwe ku buremere bw’ibyaha Uwinkindi Jean akurikiranyweho, no ku mpungenge zari zagaragajwe n’Ubushinjacyaha z’uko uyu mugabo aramutse afunguwe by’agateganyo ashobora gutoroka, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu rwafashe umwanzuro ku bijyanye n’ifungwa n’irekurwa ry’agateganyo wuko Uwinkindi Jean akomeza gufungwa iminsi 30.
Hagati aho ariko Uwinkindi Jean yahise ajuririra uyu mwanzuro, Urukiko ruvuga ko ahawe iminsi 5 yo kugira ngo abe yatanze ubujurire bwe.
Uwinkindi Jean yahoze ari Pasiteri w’Itorero ry’Abapantekote mu Rwanda mu gihe cya Jenoside mu yari Komini Kanzenze Perefegitura ya Kigali Ngali, akurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu muri ako gace.
Uwinkindi Jean yafatiwe muri Uganda ku italiki ya 30 Kamena mu mwaka wa 2010. Muri uwo mwaka nibwo yagejejwe muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzaniya, narwo ku itariki ya 19 Mata uyu mwaka, rumwohereza kuburanira mu nkiko z’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO