00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango FPR Inkotanyi uratora abagize Komite Nyobozi nshya

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 14 December 2013 saa 10:03
Yasuwe :

Umuryango FPR Inkotanyi ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2013, uzakora Inama Nkuru isanzwe ya 12, izasuzuma ibyo umaze kugeraho muri iyi myaka ibiri ishize, hemezwa kandi gahunda y’ibizakorwa mu myaka ibiri iri imbere. Muri iyo nama hazatorwa Komite Nyobozi nshya isimbura isoje manda.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Francois Ngarambe, yatangaje ko muri iyi nama hazatorwa abagize Komite Nyobozi 15, barimo Abakomiseri 12, Umuyobozi Mukuru, (…)

Umuryango FPR Inkotanyi ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2013, uzakora Inama Nkuru isanzwe ya 12, izasuzuma ibyo umaze kugeraho muri iyi myaka ibiri ishize, hemezwa kandi gahunda y’ibizakorwa mu myaka ibiri iri imbere. Muri iyo nama hazatorwa Komite Nyobozi nshya isimbura isoje manda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Francois Ngarambe, yatangaje ko muri iyi nama hazatorwa abagize Komite Nyobozi 15, barimo Abakomiseri 12, Umuyobozi Mukuru, Umuyobozi Mukuru wungirije n’Umunyamabanga Mukuru. Atangaza ko ubusanzwe Komite Nyobozi ku rwego rw’igihugu yari igizwe n’abantu 20, ariko kubera ko amategeko yavuguruwe hazongerwamo 5, bahagarariye urubyiruko, bityo ikazaba igizwe n’abantu 25.

Agira ati “Uretse abo bazatorwa ndetse n’abahagarariye urubyiruko, Biro politiki itoranya abandi batanu bemezwa nyuma ngo bakosore ibyo amatora ashobora kuba atatunganyije, cyane cyane ibyiciro bidahagarariwe. Muri aya matora ihame ry’uburinganire burubahirizwa, kuko hagomba kubamo nibura 30% by’abagore.”

Abakandida batangirwa ahongaho imbere y’inteko itora, kandi buri wese afite uburenganzira bwo kwiyamamaza cyangwa se akamamazwa n’abandi. Abakandida bose bahabwa amahirwe angana. Komite Nyobozi igira manda y’imyaka ine, ariko buri myaka ibiri haba Inama Nkuru isanzwe (Congress).

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, yishimira ibyo abanyamuryango bagezeho mu myaka ine ishize ya manda ishize, birimo gutsinda amatora ya Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2010, gutsinda amatora y’abadepite, kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 kandi Umuryango FPR Inkotanyi ukaba ukomeje kuba moteri ya Guverinoma.

Akomeza atangaza ko mu bindi byagezweho harimo gukorera ku ntego bimaze kuba umuco mu nzego zose, kwihutisha imanza no kuvugurura amategeko, guhuza ubutaka bijyanye no guhinga igihingwa kimwe kandi hagakoreshwa inyongeramusaruro, Fibre Optique yageze ku turere twose n’Ubwisungane mu kwivuza bwageze kuri 99%, abanyeshuri biyongereye mu mashuri yose ndetse na za Kamunuza n’amashuri makuru byiyongereye cyane.

Francois Ngarambe agira ati “Kugira kaminuza nyinshi, cyane cyane izishingwa n’abanyamahanga biterwa n’icyizere bafitiye ubuyobozi, umutekano mu gihugu, ubuyobozi bwiza ku buryo babona ko gushora imari mu Rwanda bunguka. Ikindi kandi ni uko imiterere y’u Rwanda ituma kugera mu bindi bihugu byoroha cyane.” Akomeza atangaza ko mu bihe biri imbere Umuryango FPR Inkotanyi uzakomeza kubumbatira ibyagezweho, harimo no gukomeza gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Biro ya Komite Nyobozi isoje manda y’imyaka ine yari iyobowe na Paul Kagame Perezida wa Repubulika, yungirijwe na Christophe Bazivamo na ho Umunyamabanga Mukuru akaba Francois Ngarambe.

Iyi nama izitabirwa n’abahagarariye abanyamuryango mu gihugu hose no hanze bagera ku 3000. Hatumiwemo kandi abahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, buri mutwe ukazaba uhagarariwe n’abantu batatu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages