00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 12 kuri 13 bashakishwa na ICTR bafatiwe ibyemezo by’aho bazaburanira

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 16 October 2012 saa 02:10
Yasuwe :

Abanyarwanda 13 bari barashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzaniya bafatiwe ibyemezo by’aho bazaburanira.
Ibyo ni ibishimangirwa n’umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana abakoze Jenoside bari hanze y’igihugu, Siboyintore Jean Bosco, aho avuga ko urwo rukiko rwafatiye ibyemezo abantu 12 kuri 13 rwashakishaga ku buryo budasubirwaho by’aho bazaburanira, undi usigaye nawe ngo Urukiko rukaba ruri hafi kwemeza niba (…)

Abanyarwanda 13 bari barashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzaniya bafatiwe ibyemezo by’aho bazaburanira.

Ibyo ni ibishimangirwa n’umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana abakoze Jenoside bari hanze y’igihugu, Siboyintore Jean Bosco, aho avuga ko urwo rukiko rwafatiye ibyemezo abantu 12 kuri 13 rwashakishaga ku buryo budasubirwaho by’aho bazaburanira, undi usigaye nawe ngo Urukiko rukaba ruri hafi kwemeza niba azoherezwa mu Rwanda cyangwa atazoherezwa.

Abafatiwe ibyemezo ku buryo budasubirwaho ni Jean Uwinkindi (wamaze koherezwa mu Rwanda akaba yaratangiye no kuburana). Abandi ni Charles Sikubwabo, Ladislas Ntaganzwa, Fulgence Kayishema, Aloys Ndimbati, Ryandekayo, Phenius Munyarugarama, aba bose bakaba barafatiwe ibyemezo by’uko nibaboneka bazaburanishwa n’inkiko z’u Rwanda ndetse amadosiye yabo akaba yarashyikirijwe u Rwanda, uretse dosiye ya Phenius Munyarugarama igomba koherezwa mu minsi 30 uhereye ku wa 5 Ukwakira 2012, igihe icyemezo cya nyuma cyo kumwohereza mu Rwanda cyafatiwe.

Naho Ildephonse Nizeyimana wafatiwe Kampala muri Uganda 2010 na Ndahimana Gregoire wafatiwe Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Urukiko rwa ICTR rwemeje ko ruzababuranisha, naho Kabuga Felicien, Mpiranya Protais na Bizimaba Augustin bo bakiri hanze, Urukiko rukaba rwarafashe icyemezo cy’uko nibaboneka bazaburanishwa n’itsinda ryashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye (Loni), tariki ya 22 Ukuboza 2010, ryitwa International Residual Mechanism, akaba ari ryo rizasimbura Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) igihe ruzaba rusoza imirimo yarwo.

Urwo Rukiko umwaka ushize rwafashe umwanzuro wo kwakira ubuhamya bw’abantu batandukanye bashinja cyangwa bashinjura Kabuga, Mpiranyi na Bizimungu, ibyo bikaba byari mu rwego rwo kubika ibimenyetso kugira ngo bitayoyoka, no kubera ko abatangabuhamya bamwe bagenda basaza cyangwa bitaba Imana.

Ibyo ngo bikazakoreshwa igihe bariya bagabo batatu bazaba batawe muri yombi, nkuko Umushinjacyaha Siboyintore Jean Bosco yabitangaje.

Uwa nyuma (wa 13) utarafatirwa icyemezo cya nyuma akaba ari Bernard Munyagishari, kuko icyemezo cyafashwe n’Urugereko rwa mbere rwa Arusha tariki 6 Kamena 2012 cyo kumwohereza mu Rwanda yakijururiye bityo hakaba hategerejwe icyemezo Urugereko rw’Ubujurire ruzafata.

Siboyintore yavuze kandi ko asanga Urukiko rwarakoze ibyo rwagombaga gukora kugira ngo rusoze rukemuye ikibazo cya bariya bantu 13 rwashakishaga.

Yavuze ko ibyo ari ibintu byo kwishimira kuko ngo bigaragaza icyizere Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rufitiye ubucamanza bwo mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko ibi byemezo bitazagarukira mu kohereza abantu mu Rwanda gusa, kuko bizagira ingaruka nziza no ku zindi manza u Rwanda rusaba ibihugu by’i Burayi n’Amerika kohereza abakekwaho Jenoside kuza kuburanira mu Rwanda.

Nyuma y’icyemezo cya mbere cya ICTR cyafashwe tariki 28 Kamena 2011 cyo kohereza Uwinkindi mu Rwanda, ngo byatumye ibihugu nka Norvège na Suede nabyo byoherereza u Rwanda Bandora Charles na Ahorugeze Sylvère, uyu we yaje kujuririra Urukiko rw’i Burayi rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, ubujurire bwe bugaterwa utwatsi.

Izuba Rirashe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages