Mbirimo na Thrive
BK-BANNER
  • Kinyarwanda
  • English
  • French
IGEHE Logo
ILPD
  • Ahabanza
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuzima
  • Ubukerarugendo
  • Ubutabera
  • Ikoranabuhanga
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Amakuru
  • Diaspora
  • Abantu

Iyandikishe mu bohererezwa amakuru yacu

Amakuru agezweho ahita akugeraho

Dukurikire

Amakuru

  • Amakuru
  • Ubukungu
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Ubuzima
  • Ikoranabuhanga
  • Amashusho

IGIHE

  • Abo turi bo
  • Twandikire

Tugane

  • Kwamamaza
  • Gutanga amakuru
  • Amatangazo

Bana natwe aho uri hose

Application ya IGIHE wayisanga

  • Download on theApp Store
  • GET IT ONGoogle Play

© 2026 IGIHE.com. All rights reserved

  • Amategeko agenga imikoreshereze
  • Amategeko ajyanye n'amakuru bwite
Imvaho Nshya
Imvaho Nshya

X (Twitter)
Izanditswe na Imvaho Nshya
Rubavu: Umubyeyi yafashwe ari ‘kubamba’ umwana we ku giti
6 Wer 2016U Rwanda
Rubavu: Umubyeyi yafashwe ari ‘kubamba’ umwana we ku giti

Abaturage bo mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu bakomye mu nkokora umubyeyi washakaga ‘kubamba’ ku giti umwana we w’imyaka 8, amuziza ko atakoze imirimo yo mu rugo nk’uko yabimusabye.

Karongi: Anenga umugore we wamutanye abana amuziza ko yifungishije urubyaro
21 Gas 2016U Rwanda
Karongi: Anenga umugore we wamutanye abana amuziza ko yifungishije urubyaro

Bahizi Vianney, umugabo w’imyaka 40 utuye mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera, anenga bikomeye umugore we wamutanye abana babyaranye, amuziza ko yafungishije urubyaro burundu.

Rutsiro: Umugabo n’umugore bapfiriye mu nzu bikekwa ko bakubiswe n’inkuba
17 Mut 2016U Rwanda
Rutsiro: Umugabo n’umugore bapfiriye mu nzu bikekwa ko bakubiswe n’inkuba

Umugabo n’umugore we bari batuye mu kagari ka Mwendo umurenge wa Mukura akarere ka Rutsiro basanzwe mu nzu yabo bapfuye bikekwa ko bakubiswe n’inkuba.

Abangilikani bo mu Rwanda bahanganye n’ibihugu bikomeye bibahatira kwemera ubutinganyi
12 Mut 2016U Rwanda
Abangilikani bo mu Rwanda bahanganye n’ibihugu bikomeye bibahatira kwemera ubutinganyi

Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, EAR, ryatangaje ko ryiyemeje kurwana inkundura n’amatorero yo mu bihugu bikomeye, ayobowe n’irya Leta Zunze Ubumwe za Amerika,(USA) akomeje kurihatira gusezeranya no guha umugisha abahuje ibitsina (abatinganyi).

Nyanza: Yiyahuye yiziza ko umugabo we yamuharitse
7 Mut 2016U Rwanda
Nyanza: Yiyahuye yiziza ko umugabo we yamuharitse

Mutumwinka Doroteya w’imyaka 29, wari utuye mu mudugudu wa Kigarama akagari ka Mulinja mu murenge wa Kigoma ho mu karere ka Nyanza, yapfuye yiyahuje umuti wica udukoko wa Simikombe, abaturanyi be bavuga ko yabitewe n’uko umugabo we yamucaga inyuma.

Meya wa Nyamasheke yamaganye ingeso yo ‘kwikopesha abageni’
22 Uku 2015U Rwanda
Meya wa Nyamasheke yamaganye ingeso yo ‘kwikopesha abageni’

{Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamari Aime Fabien, yunze ijwi rye mu rya bamwe mu babyeyi babyaye abakobwa, bataka ko babangamiwe bikomeye n’abasore badukanye ingeso yo kudatanga inkwano, ahubwo bagasaba ko babaha abageni bakazakwa nyuma.}

Abantu 9 bafungiwe gukwirakwiza ibihuha by’intambara
22 Ugu 2015U Rwanda
Abantu 9 bafungiwe gukwirakwiza ibihuha by’intambara

{Abantu icyenda batawe muri yombi muri iki cyumweru mu karere ka Rutsiro bakurikiranweho gukwirakwiza ibihuha ko hagiye kubaho intambara mu Rwanda.}

Imperekeza yahawe asezererwa mu ngabo amaze kuyikuba inshuro 200
9 Ugu 2015U Rwanda
Imperekeza yahawe asezererwa mu ngabo amaze kuyikuba inshuro 200

{Munyekawa Jean Paul w’imyaka 49, utuye mu kagari k’Impala, mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, avuga ko yabashije gukuba inshuro zirenze 200 imperekeza yahawe asezererwa mu gisirikare, mu mwaka wa 2002.}

Muhanga: Umunyeshuri yakoreye ikizamini cya Leta mu bitaro
5 Ugu 2015U Rwanda
Muhanga: Umunyeshuri yakoreye ikizamini cya Leta mu bitaro

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, witwa Kamuhanda Samuel, yakoreye ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza mu bitaro bya Kabgayi, nyuma y’imvune yagize ikamubuza kugikorera hamwe n’abandi.

Nyamasheke:Umugabo afite abagore 7, abana 40 n’abuzukuru 60
1 Ugu 2015U Rwanda
Nyamasheke:Umugabo afite abagore 7, abana 40 n’abuzukuru 60

{Kanyehene Patrick, umugabo ufite imyaka 80, utuye mu kagari ka Kigabiro, Umurenge wa Nyabitekeri, mu karere ka Nyamasheke, avuga ko abagore 7 yashatse amaze kubyarana nabo abana 40, akaba amaze kugira abuzukuru 60 n’abuzukuruza atazi umubare.}

Depite Mwiza yashavujwe n’ababyeyi batindahajwe no guhonga inkoko ba “fiyanse”
20 Ukw 2015U Rwanda
Depite Mwiza yashavujwe n’ababyeyi batindahajwe no guhonga inkoko ba “fiyanse”

{Mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu murenge wa Ntabitekeri mu karere ka Nyamasheke, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mwiza Esperance, yagejejweho agahinda k’ababyeyi bavuga ko bakeneshejwe n’inkoko bahonga abasore ngo bakunde babarongorere abakobwa, afatwa n’ikiniga.}

Rubavu: Ibitaro bya Gisenyi byafashwe n’inkongi
28 Kam 2015U Rwanda
Rubavu: Ibitaro bya Gisenyi byafashwe n’inkongi

{Ububiko bw’Inkingo mu Bitaro bya Gisenyi biherereye mu karere ka Rubavu bwafashwe n’inkongi y’umuriro, izi nkingo hamwe n’ibindi bikoresho byarimo birakongoka.}

Ngoma:Uwishe umugore we amuciye umutwe yasabiwe igifungo cya burundu
26 Kam 2015U Rwanda
Ngoma:Uwishe umugore we amuciye umutwe yasabiwe igifungo cya burundu

Sibomana Moise ukurikiranweho icyaha cyo kwica umugore we amuciye umutwe yasabiwe gufungwa burundu n’ubushinjacyaha mu rubanza rwaburanishirijwe ahakorewe icyaha mu kagari k’Ihanika mu murenge wa Jarama akarere ka Ngoma ku wa Kane ku ya 25 Kamena.

Karongi: Gitifu watamajwe imbere ya Perezida Kagame yafunzwe
23 Kam 2015U Rwanda
Karongi: Gitifu watamajwe imbere ya Perezida Kagame yafunzwe

{Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Birambo, Ntihemuka Dan afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gashari akekwaho kwikubira iby’abaturage kugeza ubwo umwe muri bo amuregeye Perezida wa Repubulika.}

Abantu 3200 bakurikiranweho sheki zitazigamiye
22 Kam 2015U Rwanda
Abantu 3200 bakurikiranweho sheki zitazigamiye

{Gutanga sheki zitazigamiye birabarwa mu byaha bikomeje gufata intera idasanzwe mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane mu mijyi. Ubushinjacyaha Bukuru mu Rwanda bwatangaje ko abantu 3200 bafashwe bakurikiranweho gutanga izo sheki kuva mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2015.}

Rusizi: Abarokotse Jenoside batishoboye bamaze amezi 7 batabona inkunga
21 Kam 2015U Rwanda
Rusizi: Abarokotse Jenoside batishoboye bamaze amezi 7 batabona inkunga

Abarokotse Jenoside batishoboye bagera kuri 90 bo mu murenge wa Nyakarenzo, mu karere ka Rusizi bararira ayo kwarika nyuma y’uko bamaze amezi agera kuri 7 inkunga y’ingoboka bavuga ko bahabwaga n’ikigega FARG ngo ibashe kubatunga itabageraho, nyamara abo mu yindi mirenge yose y’aka karere bayibona.

Abanyarwanda 30 barimo na Pasiteri bigobotoye FDLR
21 Kam 2015U Rwanda
Abanyarwanda 30 barimo na Pasiteri bigobotoye FDLR

Abanyarwanda 30 babaga mu mashyamwa yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bageze mu nkambi iri mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi, nyuma yo gufata icyemezo cyo kwima amatwi amagambo y’urucantege ababuza gutaha babwirwaga n’abagize umutwe wa FDLR.

Rusizi: Abana bataye ishuri bashinze umutwe wa magendu witwa ‘Avions Maji’
19 Kam 2015U Rwanda
Rusizi: Abana bataye ishuri bashinze umutwe wa magendu witwa ‘Avions Maji’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harelimana Frederic, yasabye ubufasha inzego z’umutekano, iz’uburezi n’abaturage muri rusange, kugira ngo hasenywe umutwe witwa ‘Avions Maji’ ugizwe n’abana bataye ishuri bakayoboka ibikorwa byo gukorana n’abacuruza magendu.

Babiri bafungiwe kwiyita abakozi ba Transparency bakambura abaturage
18 Kam 2015U Rwanda
Babiri bafungiwe kwiyita abakozi ba Transparency bakambura abaturage

Abasore babiri b’imyaka 24 na 34 bafungiye kuri sitasiyo ya Kigabiro mu karere ka Rwamagana aho bakurikiranyweho kwiyita ko ari abakozi ba Transparency International Rwanda bakambura abaturage.

Kirehe:Visi Meya ufunzwe by’agateganyo yirukanwe mu buyobozi
17 Kam 2015U Rwanda
Kirehe:Visi Meya ufunzwe by’agateganyo yirukanwe mu buyobozi

Tihabyona Jean de Dieu, wari umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Kirehe yasezerewe mu nama Njyanama na Nyobozi by’aka karere, ku mpamvu z’uko ngo ibyaha akurikiranweho bikomeye kandi bihesha isura mbi ubuyobozi bw’akarere muri rusange.

Komeza udukurikire
Facebook
Youtube
TikTok
WhatsApp
X (Twitter)
Instagram