Abo basore bari bafite ibyangombwa bigaragaza ko bakorera Transparency International bamburaga abaturage bo mu mirenge ya Kabarondo, Rwinkwavu, Gahini, na Rukara mu karere ka Kayonza bababeshya ko babakemurira ibibazo bakabaka amafaranga.

Umwe mu batawe muri yombi Migambi Onesphore ashinja uwitwa Nzarubara Eric kuba ari we wamuhaye akazi avuga ko yabitumwe n’umuyobozi wa Transparency Rwanda.

Yagize ati: Umuhungu witwa Nzarubara Eric uba I Rwamagana yambwiye ko diregiteri wa Transaparency nanjye yampaye akazi mwishyura amafaranga ibihumbi 150, njye nakoraga za moto n’amamodoka azajya abajyana mu misozi nahembwaga amafaranga 2000 ku munsi, bambwira ko bazanyongeza ari uko nzanye abandi bakozi batanu, nanjye nahereye kuri mushiki wanjye wo kwa mama wacu nawe yishyura amafaranga asaga ibihumbi 80.”

Uwo mushiki we yise Gisele yijejwe akazi k’ubucungamutungo muri Transparency, Nzarubara amukoresha ikizamini cyo kwandika indangamanota kuri musadobwa mu nzu ye ya Secretariat Public aragitsinda ariko ategereza ko ahamagarwa mu kazi araheba.

Polisi ivuga ko uwo mukobwa yigiriye inama yo kujya kwishyuza akazi yahawe I Kigali ku cyicaro cya Transparency International Rwanda ariko agasanga ntabyo bazi, akaba ari bwo batangiye gukurikirana abo batekamutwe bagafatwa.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburasirazuba IP Kayigi Emmanuel yagize ati: Turasaba abantu kwirinda abatekamutwe beze muri iyi minsi bacucura abantu utwabo ntabwo ikigo nka kiriya cyaba gishaka gutanga akazi ngo cyake amafaranga, nibadufashe batange amakuru ku bantu nkaba nibagire amakenga mbere yo gutanga amafaranga

IP Kayigi yavuze ko bari bamaze igihe bakora ubwo butekamutwe kandi ko hari abantu benshi babahaye amafaranga kugirango babakemurire ibibazo.

Yongeyeho ko Migambi atari ubwa mbere akurikiranyweho icyaha nk’iki kuko yafunzwe umwaka n’igice nabwo azira gukoresha impapuro mpimbano kandi nabwo afatanyije na Nzarubara Eric dore ko bose bitana ba mwana kuko buri wese yemeza ko yakoreraga mugenzi we.