Ubwo Meya Kamari yasuraga abaturage mu murenge wa Karambi, bamwe mu babyeyi bamuganyiye ko abakobwa babo batagikobwa nk’uko byahoze, kuko ngo abasore basigaye bitwaza ubushobozi buke bagasaba imiryango y’abakobwa kubashyingira bakazakwa nyuma.
Aba babyeyi bagaragaje ko ubusanzwe umukobwa warezwe neza aba agomba gukobwa mbere yo gushyingirwa, inkwano bita ikamba ry’uburere bwiza igatangwa ku mugaragaro, bihwanye n’umushobozi bw’umusore kuko inkwano atari ikiguzi bakira ideni.
Ikibabaza aba babyeyi ngo ni uko aba basore basaba kuzatanga inkwano nyuma birangira badakoye, cyangwa bakazatanga inkwano nyuma y’igihe kirekire cyane uwari umukobwa abyiruye.
Kanyehene Patrick, umusaza wo mu murenge wa Nyabitekeri, yagize ati “Mfite imyaka irenga 80 ariko ibi sinabibonye aho umusore yikora ngo aje kureba umugeni w’ideni! Ko umuntu atanga ideni ry’umuceri cyangwa agacupa atanga n’ideni ry’umukobwa?
Ibi bisubirweho rwose kuko ni ugutesha umukobwa n’abamubyaye agaciro, kandi n’uwo mubyeyi wikora agaherekeza umuhungu we kujya kwikopesha umugore na we aba yica umuco.”
Mukashyaka Donatille, inkumi y’imyaka 25, yabwiye Imvaho Nshya ko abasore baza bababwira ko bifuza kubana nabo kandi nta nkwano bafite, bamwe mu bakobwa babona nta kundi byagenda bagapfa kwemera.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Kamari Aimé Fabien, yamaganye iyi ngeso, avuga ko umusore akwiye gukwa bike ariko agakwa, kuko inkwano ari urwibutso atari ikiguzi.
Yagize ati “Turashaka kwamagana ingeso mbi yadutse muri aka karere y’inkwano y’ideni.Si byo rwose umuntu yikopesha ibindi ariko nta musore wiyubashye wo kwikopesha umugore.”
Bamwe mu baturage bavuze ko ikibabaza ababyeyi cyane ari uko umusore usaba umugeni nta nkwano usanga ari we ushyiraho amabwiriza akarishye y’ibyo umugeni agomba kuzana nk’ibishyingiranwa.


Ibitekerezo 0