Ahagana saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena ni bwo inkongi yibasiye icyumba kibikwamo inkingo zikwirakwizwa mu bigo nderabuzima byo mu karere ka Rubavu n’aka Nyabihu, ibyarimo byose birakongoka.
Abakozi bo mu bitaro batangarije Imvaho Nshya ko muri ubu bubiko hatahiriyemo inkingo gusa kuko harimo na mudasobwa munani ndetse na firigo eshanu, hatirengagijwe n’n’izindi nyandiko zitandukanye zifashishwaga mu buvuzi.

Bagaragaza ko ku gicamunsi ari bwo babonye umwotsi mwinshi utunguka mu madirishya bagatabaza Polisi ari na bwo yahageze igahita itangira kuzimya, ari na bwo inkongi yarekeraga aho. iyi nkongi kandi ngo ije ikurikira iyibasiriye “cantine” y’ivuriro rya Gisenyi biteganye mu minsi itanu ishize.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, yavuze ko yahawe amakuru ko iyi nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi, ariko aboneraho gusaba abaturage kwitwararika cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gisenyi bwo burashimira Ingabo z’igihugu na Polisi batabariye ku gihe inkongi y’umuriro itarakongora inyubako yose.


Ibitekerezo 0