Sibomana Moise akurikiranweho icyaha cyo kwica abigambiriye umugore we witwa Mukambagoroziki Drocelle babanaga mu buryo butemewe n’amategeko bafitanye abana babiri.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Sibomana afite undi mugore w’isezerano witwa Mukandayishimye Alphonsine babyaranye abana bane.

Bwasobanuye ko Sibomana yabyutse mu rukerera rwo ku wa 12 Kamena 2015 akajya kubyutsa Mukambagorozi iki ngo bajye kugura ibitoki byo gucuruza ahitwa i Ruyema. Buriye i gare bageze mu ishyamba umugabo amubeshya ko ashaka kwihagarika undi avuye ku igare ahita amukubita umupanga mu ijosi uwo mugore yirukira mu murima Sibomana aramusanga amuca umutwe ajya kuwuhisha mu ishyamba.
Yahise agaruka murugo akuramo ibyo yari yambaye byari byuzuyeho amaraso arajijisha agenda mu bari bahuruye.
Sibomana mu kwiregura kwe yemera icyaha cyo kwica abigambiriye uwo babyaranye,ariko ngo byose yabitewe n’uburakari bw’uko uwo mugore yamucaga inyuma.Ibyo byanyomojwe n’abaturanyi ba nyakwigendera ndetse na Mukandayishimiye Alphonsine bari bafatanyije umugabo .
Bavuga ko nta myitwarire mibi bigeze babonana nyakwigendera Mukambagoroziki ndetse ko batigeze babona uwo mugore ajya kuregana na Sibomana mu nzego izo arizo zose.

Ubushinjacyaha buhagarariwe na Ruganza Bin Seba bushingiye ku biteganywa n’ingingo y’i 140 y’igitabo cy’amategeko ahana bwasabiye Sibomana Moise guhanishwa igifungo cya burundu.


Ibitekerezo 0