Munyekawa avuga ko agisezererwa mu gisirikare yiyemeje kubyaza umusaruro imperekeza yahawe, agendeye ku mpanuro za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Yagize ati “Nsezererwa mu ngabo nahawe imperekeza y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 320, nkaba nta kindi kintu nari mfite uretse aya mafaranga gusa.
Ngenda nishyizemo intego yo kuyabyaza umusaruro nubwo numvaga ari make, ariko kuko Afande wacu yahoraga atugira inama yo kubyaza umusaruro duke dushobora kubona, narayakoresheje, nyabyaza umusaruro wikubye inshuro zirenga 200.”
Avuga ko yatangiriye ku kabutiki gato kuri ariya mafaranga kandi anayatungishamo umuryango, kamaze kunguka yiyemeza gukorana na banki y’abaturage y’u Rwanda imuha inka ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 500, ayorora kijyambere inyana yayo ya mbere ayigurisha ibihumbi 800, iya 2 bamuha ibihumbi 400,iya 3 na yo ayigurisha ibihumbi 550, yagura butike ye.
Uko yakomeje kubona amafaranga, uyu mugabo yaje kwinjira mu bucuruzi bw’inyongeramusaruro, arushaho kuzamura umutungo we.
Yagize ati “Ubucuruzi bwanjye no gucunga neza umutungo byatumye nubaka inzu mbamo isobanutse, ifite agaciro ka miliyoni 32, nkaba mfite n’indi ncururizamo inyongeramusaruro ifite agaciro ka miliyoni 5, nkagira amashyamba n’indi mirima, kandi mfite n’akabari aha mu Bushenge na ko kinjiza atari make buri kwezi.”
Avuga ko intego ye ari uko mu minsi mike iri imbere yumva agomba kugura imodoka izamufasha kujya ageza inyongeramusaruro mu baturage batiriwe bakubita amaguru baza kuzireba aho acururiza mu Bushenge, ibi akabyongeraho no gukomeza gushakira abana be amashuri meza bigamo no kuzamura ubuzima bw’umuryango we muri rusange.
Agira inama abandi banyarwanda cyane cyane urubyiruko, yo kudategereza kugira ibya Mirenge kugira ngo biteze imbere, ahubwo na duke tubyara byinshi iyo dukoreshejwe neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bahizi Charles, avuga ko Akarere gashyigikira cyane umuntu wese ufite inyota y’iterambere, agasaba abagatuye bose guharanira kugira ubukire bakoreye kandi vuba.


Ibitekerezo 0