Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Kanyehene yasobanuye ko aba bagore be bose babanye neza, ndetse yaba bo n’abamukomokaho bose akaba abemera nabo bakamwemera.
Yagize ati “Nashatse abagore 7 mbabyaraho abana barenga 40, ubu mfite abuzukuru barenga 60 n’abuzukuruza benshi.Kandi ndizera no kubona ubuvivi kuko umwuzukuruza wanjye mukuru arengeje igihe cyo gushaka, kuko ino bashaka bakiri bato.”
Uyu mugabo avuga ko yashatse umugore wa mbere afite imyaka 18, umugore wa nyuma akaba yaramushatse ku myaka 60.Asobanura ko uyu mugore wa nyuma aheruka gushaka yari umwangavu w’imyaka 20 yashakaga ko amushajisha neza.
Avuga ko umubare w’abana yabyaye awuvuga agereranya kuko barenga 40 avuga, muri aba abarenga 30 bakaba bari abakobwa, byatumye ubu afite abakwe batari munsi ya 15 n’abakazana hafi 10.

Yagize ati “Nsigaranye abagore 6 kuko umwe yitabye Imana kandi bose mbatunze neza, kuko nta we ugira icyo aganya, yewe no ku kabariro bose baranyemera kuko nta wigeze ambwira ko atanyuzwe cyangwa ngo ance inyuma, cyangwa se ngo agende nk’uko bamwe babitekerezaga, kandi n’ubu ndacyagerageza.”
Yakomeje agira ati “Ikindi kinshimisha ni uko muri aba bana bose, abarenga 10 bize kaminuza, kuko nari ngifite amikoro, gusa ibintu byaje kunshiraho kubera ibyo byose, nsigaye nshungira kuri kawa gusa.”
N’ubwo yashatse abagore benshi, Kanyehene agira inama urubyiruko, yo kudashaka abagore benshi, kuko bo mu gihe cyabo hariho ibintu byinshi bigatuma umwana yitwa ubukire.
Yagize ati “Buri kintu n’igihe cyacyo.Twebwe twumvaga urubyaro ari amaboko n’imbaraga, ariko ubu byarahindutse, nagira inama abakiri bato kugendana n’igihe, bagashaka umwe bakanabyara abo bashoboye.”
Kanyehene yemera Imana ndetse ahamya ko ari yo imushoboza kugera aba bana bose yabyaye.Avuga ko abagore be yabahaye rugari, buri wese asengera mu idini ashatse.
Muri aba bagore, uretse umwe avuga ko atuye mu kagari ka Ntango, abandi 5 batuye muri Kigabiro, muri uyu murenge wa Nyabitekeri.
Abajijwe uwo yasezeranye na we muri bo, Kanyehene yagize ati “Bose twarasezeranye kuko nta we natwaye atabyemeye kandi abona mfite abandi, icyakora ibyo gusezerana mu mategeko byo byaje mbafite bose kandi nta we nari kwirukanamo bose ari abanjye.”
Uretse umugore mukuru Kanyehene yemeza ko ageze mu zabukuru ari nawe arihira ubwisungane mu kwivuza, abandi bose ngo barakora bakabwiyishyurira kandi kubw’amahurwe ye ngo ntawe urembera mu rugo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Niyonzima Jacques, avuga ko Umurenge ayobora ubamo umuco w’ubuharike, bakaba bagerageza kuwurwanya n’ubwo bitoroshye.

Ibitekerezo 0