Pasiteri Dusabimana Fabien, umugabo umwe rukumbi watahutse muri aba 30, yavuze bari baraziritswe n’ikinyoma, aho abarwanyi ba FDLR babageragaho bambaye imyenda ya gisirikare bakababwira ko ngo baba baretse gutaha bakazataha bafashe igihugu, ariko ngo barambiwe ikinyoma bazinga utwabo barataha.
Yagize ati “Ubuzima twabagaho muri ririya shyamba ntaho bwari butaniye n’ubwinyamaswa, aho n’abana bacu batari bafite icyizere cy’imibereho myiza y’ejo hazaza, duhitamo gutaha.”
Ku bijyanye n’abapasiteri bagenzi be birirwa bahanurira impunzi ko ngo Imana ari yo izababwira igihe cyo gutaha, yavuze ko ibyo we yabibonyemo ibinyoma. Ati“Nahisemo gutaha ngo nereke abapasiteri bagenzi banjye ko ibyo bahanura atari.”

Beatrice Nyirakajeje w’imyaka 52, we avuga ko yishimiye gutaha mu gihugu cye nyuma y’imyaka 21 asiragira mu ishyamba, akaba avuga ko yiteguye gufatanya n’abandi kubaka igihugu aharanira kwiteza imbere.
Abenshi mu batashye baturuka muri zone za Masisi, walekale, kalehe ndetse n’Idjwi, umubare munini muri bo ukaba ari uw’abana.

Ibitekerezo 0