Mu nama y’umutekano y’aka karere iheruka, Meya Harelimana yagaragaje iki kibazo nk’igihangayikishije, kuko aba bana bakurikira amafaranga y’intica ntikize bagatiza umurindi ubucuruzi bwa magendu, bukorwa hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

‘Avion Maji’(Indege zo mu mazi), abana bivugwa ko bazi koga cyane ku buryo iyo bari mu mazi bigoye kubafata, ngo bajya mu kiyaga cya Kivu bagafasha abakura magendu i Bukavu bakayambutsa ari nako bacunga ngo idafatwa n’abashinzwe umutekano, bayishyitsa mu Rwanda amahoro, bakishyurwa amafaranga.
Meya Harelimana yasabye inzego zose ko zafatanya, aba bana bagakurwa muri ibi bikorwa bibi bijanditsemo bagasubizwa mu ishuri.

Yagize ati “Aba bana icyo bakora ni ukujya mu mazi y’ikiyaga cya kivu, bagacungana n’uko magendu yambuka ivuye i Bukavu muri Congo bakayambukiriza abantu bayizanye bakabaha udufaranga tw’intica ntikize.

Uretse no gucunga ko iyo magendu yambuka, aba bana baba baniriwe bacungira aba bacuruzi abashinzwe umutekano kugira ngo bataza kubagwa gitumo,bakigumira muri ibyo ngibyo aho kugira ngo bakurikirane amashuri yabo , mukumva rero ko ari kibazo gikomeye cyane dukwiriye twese guhagurukira.”

Muri iyi nama y’umutekano abayobozi b’umurenge wa Mururu basabwe gushyira ingufu nyinshi mu guca intege ibikorwa by’aba bana, bamwe usanga biga mu myaka ya 4 iya 5 n’iya 6 y’amashuri abanza.

Ibi biravugwa mu gihe hari umusore umwe ukorana n’aba ba ‘Avions mayi’ uherutse gufatwa n’inzego z’umutekano agashaka kuzirwanya, akaraswa.