Depite Mwiza, avuga ko mu mpamvu zatumye ajya kuganira n’abaturage bo muri uyu murenge, haza ku isonga umuco abasore baho biharaje, aho ngo bisa n’ibyamaze kuba ihame ko umusore ugiye gusura inkumi benda kurushinga ntatekerwe inkoko, ahita amubengera aho.

Mu maganya menshi, aba baturage babwiye uyu mudepite ko kugira ngo umukobwa ashyingirwe, nibura umusore aba amaze kugaburirwa inkoko zitari munsi y’icyenda.

Igitera agahinda aba babyeyi, ngo nuko batakaza ubutunzi bwabo bahonga aba basore baba bitezweho kuba abakwe, nyamara igihe cyo gukwa cyagera bo bakazana ‘intica ntikize’.

Umwe mu bitabiriye iki kiganiro yagaragaje ko umusore wasuye umukobwa akakirizwa inkoko ashyekerwa “buri cyumweru akajya ajya gusura fiyanse we, atitaye ku nkoko zisigaye mu kubiti.”

Kanyabungo Elie, umusaza w’imyaka 87 utuye kagari ka Muyange, yagize ati “Nabyaye abakobwa 6 ariko n’ubu sinshobora kwibonera mituweli kubera inkoko nabatanzeho, kuko abakwe banjye bo baryaga inkoko z’umubumbe, sinigeze mbonaho n’ijanja.Kandi noneho ubu ho hari n’abaza bashaka inkoko n’amagi, ababyeyi turababaye.”

Aganira n’aba baturage, Depite Mwiza yamaganye uyu muco, bamwe bemeza ko bawandujwe n’abaturanyi babo muri Kongo.

Yagize ati “Uyu muco abasore b’ino biharaje wo gushaka guhabwa amafaranga no gutekerwa inkoko za buri cyumweru go bakunde barongore turashaka ko ucika burundu kuko utubaka ahubwo usenya.”

Abaturage biganjemo ababyeyi n’abakobwa ntibategereje ko Depite Mwiza asoza ijambo rye, ahubwo bacyumva ko yamaganye uyu muco, bamuhaye abashyi n’impundu.

Ibyo uyu mudepite yaboneye i Nyabitekeri yabwiye Imvaho Nshya ko byamuteye ikiniga.

Yagize ati “Nabivuze amashyi n’impundu mu bakobwa n’ababyeyi biba byinshi, numva nanjye ikiniga kiraje mbona ko bya bintu bikomeye. Tugiye guhaguruka tubirwanye kuko bikenesha ababyeyi barwana n’inkoko za buri cyumweru baha abakwe, nibiba ngombwa tuzafata izindi ngamba kuko na padiri twaganiraga yambwiraga ko ahora abivuga, ariko byananiranye kandi ari ikibazo gikomeye cyane.”

Ababyeyi n’abakobwa bo muri uyu murenge banyuzwe n’uko uyu mudepite yabemereye kubakorera ubuvugizi ngo iki kibazo gikemuke, kuko ngo kibangamiye iterambere ryabo.

Nyiransabimana Marie Claire, wiga mu mwaka wa 5 w’ayisumbuye yagize ati “Depite arakoze cyane kuko nkatwe abakobwa b’ino twiga duhangayitse, umukobwa akiga anorora inkoko ngo abone izo azatanga, rwose bace uriya muco mubi.”

Uyu muco uhangayikishije aba babyeyi ngo wavuye mu baturanyi babo bo ku kirwa cya Idjwi muri Kongo, aho umusore asura fiyanse akamutekera inkoko, akarya inyama zayo, izisigaye akazitahana.

Depite Mwiza Esperance yasabye abasore gucika ku muco mubi biharaje
Depite Mwiza Esperance yasabye abasore gucika ku muco mubi biharaje