Bahizi yabwiye Imvaho Nshya ko icyemezo cyo kujya gufungisha urubyaro yabanje kukijyaho inama n’umugore we, nyuma aza kumwihinduka amusigana n’abana be amushinja ko ngo ntacyo agishoboye.
Uyu mugabo uri mu cyiciro cy’abatishoboye afite abana babiri b’abahungu, umukuru yavutse mu mwaka wa 2008, umuto avuka muri 2011, ari nawe yafatiyeho icyemezo ko atazongera kubyara abyumvikanye n’umugore we.
Uyu mugabo asobanura ko yafashe icyemezo cyo kwifungisha urubyaro nk’uburyo bwo kurinda umugore ingaruka zishobora guterwa n’uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro ku bagore, yiyemeza kurufunga ku giti cye kuko ngo ku bagabo nta ngaruka n’imwe bibagiraho.
Yagize ati:“Abajyanama b’ubuzima nibo banshishikarije kwifungisha burundu mbyumvikana n’umugore wanjye, kwa muganga baramfunga.Nyuma y’uko bamfunze burundu ubu umugore yabaye uw’abandi, yarantaye ubu yibera ku Gisenyi ngo njye ntacyo maze.Mba mu nzu nshumbitse, ntunzwe no guca incuro.”
Bahizi avuga ko aticuza na gato kuba yarafungishije urubyaro burundu, kuko ari icyemezo yafashe agamije kwirinda kubyara abo adashoboye kurera, icyakora asaba inzego z’ubuyobozi bw’aho atuye kumuba hafi, bukamufasha kwiyubaka muri ubu buzima abayemo nta mugore.
Uyu mugabo kandi yasabye umugore we kimwe n’abandi bashobora kuba bagifite imyumvire ikiri hasi yo kumva ko umugabo wifungishije nta bushobozi aba agifite, kwikubita agashyi kuko ubu ari bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro butagira ingaruka n’imwe ku mubiri w’umuntu.
Gitifu w’akarere ka Karongi ari nawe wasimbuye Meya by’agateganyo, Muhire Emmanuel, avuga ko ubusanzwe kwifungisha burundu ari gahunda ikorwa yumvikanweho n’umugore n’umugabo, ariko ngo kuba byatangiye gukurura amakimbirane bagiye gukora ubukangurambaga babaganirize.


Ibitekerezo 0