Abaturanyi b’umuryango wa nyakwigendera Mutumwinka bemeza ko nta kibazo yagiranaga n’umugabo we. Gusa bahamya ko hari umwana w’umukobwa wigeze kuba muri urwo rugo akabyarana n’umugabo we nyuma akaza kuhava.

Abo baturage bemeza ko ubucuti bw’uwo mukobwa n’umugabo wa Mutumwinka butahagaze, bakemeza ko nyakwigendera yakomeje kubabonana agakeka ko amuca inyuma.

Bati” Mbere yo kwiyahura yari yabasanganye mu kabande, niko gutaha ahita afata umuti wica udukoko arawumira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Gasore Clement, yemereye Imvaho Nshya ko uwo mugore yiyahuye.

Yasabye ko abagabo bakwiye kwirinda ubuharike, n’abaturage muri rusange bakirinda amabwire.

Yagize ati "Uyu mugore ngo yaba yariyahuye yiziza ko umugabo ngo yaba amuca inyuma, nkuko abaturage babivuga.”

Gasore yanakanguriye abaturage kujya batanga amakuru y’aharangwa bene aya makimbirane, atarateza ingaruka zinyuranye zirimo n’impfu. Uyu nyakwigendera asize umugabo we n’abana bane.