Nyuma y’ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku baturage mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Karongi mu murenge wa Gashali, mu kagari ka Birambo, ku wa gatanu ku ya 19 Kamena, habayeho umwanya w’ibibazo maze umuturage abaza ukuntu yaburanye n’undi agatsinda, utsinzwe agategekwa kwishyura akayaha uwo gitifu Ntihemuka ariko we akayagumana.
Ntihemuka yisobanuye avuga ko amafaranga atari yuzuye bigatuma ayagumana ngo kuko yari yayahaye nyirayo akayanga avuga ko ashaka ayuzuye, yavuze ko agiye guteza cyamunara inka y’uwo wari waratsinzwe kuko atari yarishyuye amafaranga yose, uwatsinzwe ngo yari yarishyuye ibihumbi 39 agomba kwishyura ibihumbi 186 by’amafaranga y’u Rwanda.Uwo mu gitifu yahise acumbikishirizwa kuri Sitasiyo ya Polisi y’umurenge wa Gashari.

Abaturage batandukanye bo mu kagari ka Birambo baganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko umwanya wo gutura akababaro kabo Umukuru w’Igihugu wabaye muto kuko nabo abafitiye amafaranga. Umwe muri bo ni umubyeyi afitiye amafaranga ibihumbi 53 yo mwaka wa 2011.
Ati “Hari sosiyeti yitwaga COTRACO yatsindagiraga umuhanda wa Karongi ariko ku muhanda unyura mu Birambo, maze aho imashini zakoze ku mirima y’abaturage COTRACO ikishyura Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari aho kuyaduha akayijyanira.”
Abandi batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuze ko baratanga ibirego kuko hari abana yateye inda abandi akabatwara abagabo n’andi makosa menshi agomba kuryozwa.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Spt. Emmanuel Hitayezu yemeje ko Ntihemuka afunze ariko ko afungiye ikirego kimwe gusa.
Ati “Afungiye ko hari urubanza yagombaga kurangiza akarurangiza igice, amafaranga yari avuyemo ntiyayashyikiriza nyir’ ubwite, icyaha yakoze ni uko ayo mafaranga atayashyize kuri konti akamara igihe kirekire yarayijyaniye, turacyari mu iperereza tuzabamenyesha ibizavamo”.
Iki cyaha kimuhamye yahanishwa ingingo ya 331 mu gitabo cy’ amategeko ahana ibyaha, igira iti Umuntu wese ushinzwe kurinda cyangwa undi wese urigisa, wonona cyangwa wangiza nkana ibyafatiriwe cyangwa ibyanyazwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) no gusubiza ibihwanye n'agaciro k'icyangijwe cyangwa icyarigishijwe.




Ibitekerezo 0