Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville yashyize ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe Clement Mouamba wigeze kuba Minisitiri w’imari muri icyo gihugu ndetse akaba yaranahoze mu Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nguesso.
Mu Cyumweru gishize Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yari i Dar es Salaam aho yari yagiye gushyira umukono ku masezerano yemerera igihugu cye kwinjira mu muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ubuyobozi b’urubuga nkoranyambaga rwa Viber bwatangaje ko bugiye gushyiraho uburyo butuma abayikoresha batinjirirwa mu mabanga cyangwa mu butumwa bohererezanya.
Ubusabe bwo kweguza Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma ntibwemewe nyuma y’aho umubare munini w’abadepite ari uw’abatoye bahakana icyifuzo cyo kumweguza.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwahagaritse gukurikirana Visi Perezida wa Kenya William Ruto n’umunyamakuru Joshua arap Sang mu rubanza bari bakurikiranyweho kugira uruhare mu mvururu zakurikiye amatora muri Kenya mu 2007.
Muri Congo Brazzaville guhera kuri iki Cyumweru kugeza kuri uyu wa Mbere mu rukerera humvikanye urusaku rw’amasasu, abayobozi ba Guverinoma bakaba batangaje ko polisi yari ihanganye n’inyeshyamba za Ninjas zigometse ku butegetsi.
Ibihugu by'u Rwanda na Tanzania birategura inama yabyo ya mbere mu mateka ku bucuruzi, ikaba iteganyijwe kubera i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka.
Taymour el-Sobky, umugabo wo mu Misiri yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu azira kuvuga ko bamwe mu bagore bubatse baca inyuma abo bashakanye. Uretse igihano cy’imyaka itatu azanakora n’imirimo y’ingufu.
Donald Trump yanenze bikomeye amasosiyete yo muri Amerika kuba adashoboye gukora imyenda ku buryo yahangana n’iva mu Bushinwa no mu Buyapani.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irateganya kohereza mu Rwanda Ladislas Ntaganzwa ukekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu nyuma yo gufatirwa ku butaka bwayo umwaka ushize.
{Abasirikare babiri bari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Mali (Minusma) bishwe abandi 30 barakomereka mu gitero cyagabwe ku nkambi ya Minusma iherereye ahitwa Kidal; kikaba cyagabwe n’abarwanyi ba kisilamu bavuga ko barwana intambara ntagatifu.}
{Minisitiri w’Intebe akaba na Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum yagize Shamma Al Mazrui w’imyaka 22, Minisitiri w’Urubyiruko w’icyo gihugu.}
{Nyuma y’umwanzuro wari wafatiwe mu nama ya 26 y’abakuru b’ibihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe (AU), umuyobozi wa AU Idriss Deby Itno yatangaje amazina y’abagize itsinda ryo ku rwego rwo hejuru rigiye kwerekeza mu Burundi kubonana n’abayobozi b’icyo gihugu ndetse n’abafatanyabikorwa bacyo.}
{Impuguke za Loni zishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri raporo zagejeje ku Muryango w’Abibumbye, zirashinja ingabo z’icyo gihugu kwica abasirikare babiri ba Tanzania bari mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo}.
{Ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga no kugarura amahoro muri Congo zashinze ibirindiro bitatu ku mupaka w’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.}
Ifoto ya Perezida wa Malawi Peter Mutharika imugaragaza yitura mu mwobo yari guteramo igiti, ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Gérard Kamanda wa Kamanda, wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba yarabaye n’umukandida ku mwanya wa Perezida mu 2006, yapfuye afite imyaka 75.
Imishahara y’abarwanyi ba Islamic state yagabanyijweho icya kabiri kubera ibibazo biri mu gisirikare no gutakaza bimwe mu bice bari barigaruriye mu mezi ashize.
Komiseri wa Komisiyo ya Loni ishinzwe uburenganzira bwa muntu yasabye Leta ya Malawi kurinda abatinganyi, nyuma y’aho umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi avuze ko abatinganyi ari babi kurusha imbwa bityo bakaba bakwiye kwicwa.
{Urukiko rukuru rwa Nyarugenge, ku wa Kabiri rwumvise Claver Twagirumukiza, usaba kurekurwa atanze ingwate mu rubanza ashinjwamo gucuruza abana b’abakobwa batatu muri Uganda kugira ngo bakoreshwe imibonano mpuzabitsina.}