Minisitiri w’itangazamakuru n’itumanaho muri Congo, Lambert Mende yavuze ko kohereza Ntaganzwa mu Rwanda bigiye gukorwa vuba.

Nk’uko tubikesha urubuga rw’Ikinyamakuru Dailynewsx.com, Mende yavuze ko Congo itakwihanganira gutunga ku butaka bwayo umuntu ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside.

Mende yagize ati “Guverinoma ya Congo ntiyakwemerera umuntu ukekwaho ibyaha bikomeye nka Jenoside kuba ku butaka bwayo ataburanishijwe.“

Yongeyeho ko kumwohereza mu Rwanda bizakorwa vuba.

Ntaganzwa yahoze ari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Nyakizu mu yari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Majyepfo y’u Rwanda. Ni umwe mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu aho yayoboraga, cyane cyane ubwicanyi bwabereye kuri Paruwasi ya Cyahinda no ku musozi wa Gasasa.

Ashinjwa kandi gufata abagore ku ngufu no kubahohotera mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.