Iki gitero kije gikurikira ikindi cyari kigambwe n’umutwe wa Al-Qaida, kibasiye ibirindiro by’abapolisi bo muri Nigeria nabo bari mu butumwa bwa Minusma.

Umwe mu bashinzwe umutekano muri Minusma yabwiye AFP ko ibirindiro byabo biherereye ahitwa Kidal byagabweho igitero mu rukerera kikagwamo abasirikare babiri abandi 30 bagakomereka.

Yakomeje avuga ko abateye bakoreshaga ibisasu bya roquettes, imirwano ikaba yamaze amasaha abiri.

Muri 30 bakomeretse barindwi bakomeretse mu buryo bukabije.

Ingabo zibungabunga amahoro muri Mali, Minusma
Ingabo zibungabunga amahoro muri Mali, Minusma