Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zuma yari yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko icyifuzo cy’uko Zuma yakwegura nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukoresha umutungo wa rubanda mu nyungu ze bwite.
Mu badepite batoye 233 bemeje ko Zuma atakweguzwa mu gihe 143 bifuzaga ko yegura. Nta kwifata kwabayeho.
Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Epfo igizwe na 2/3 by’abakomoka mu Ishyaka rya ANC; ibi bikaba byagize uruhare mu gutora ko atakwegura.
Zuma ntiyari ahari ubwo hatorwaga iyegura cyangwa kutegura kwe.
Mu bari basabye ko yegura harimo Ishyaka Democratic Alliance (DA) nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’uko atubahirije Itegeko Nshinga ubwo yakoreshaga amafaranga ya Leta mu kuvugurura inyubako ze z’ahitwa Nkandla.
Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Economic Freedom Fighters (EFF), Julius Malema n’uburakari bwinshi yashinje Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Baleka Mbete ko ari we ukingira ikibaba Zuma.
Malema yari yasabye n’abo mu ishyaka ANC riri ku butegetsi ko batora bemeza ko Zuma yegura ariko ntibyashobotse kuko abo muri ANC banze icyo cyifuzo.
Mu Kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru Perezida Zuma yari yemeye ko azishyura amafaranga yakoreshe nk’uko yabisabwe n’urukiko.

Ibitekerezo 0