Shamma afite Impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza; akaba yarayikuye muri Kaminuza ya Oxford akagira n’iy’icyiciro cya kabiri yakuye muri Kaminuza ya New York.
Uyu mukobwa kandi azaba ari na we Perezida w’inama y’urubyiruko izajya igeza ibyifuzo n’ibibazo by’urubyiruko kuri Guverinoma, nk'uko ikinyamakuru The National cyabitangaje.
Sheikh Mohammed tagize ati“Tuzatega amatwi inama y’urubyiruko kandi turizera ko azatunganya imirimo ye neza ndetse n’iyi nama.”
Mbere y’aho abicishije kuri Twitter, Mohammed yari yagize ati “Urubyiruko rugize hafi kimwe cya kabiri cy’ibihugu by’Abarabu, ni yo mpamvu ari ngombwa kubaha ijambo n’umwanya mu miyoborere y’igihugu.”
Akomeza agira ati “Urubyiruko rufite ibyifuzo n’inzozi, ibibazo ndetse n’ingorane; ni rwo sosiyete ishingiraho itera imbere cyangwa isubira inyuma. Ni ibyiringiro byacu by’ejo hazaza. Igihugu cyacu cyubatswe n’ibiganza n’ibikorwa by’urubyiruko.
Urubyiruko ni imbaraga zacu n’umuvuduko kandi ni ubukungu bw’ejo hazaza hacu.”


Ibitekerezo 0