Kuwa Gatanu ubwo hizihizwaga umunsi wo gutera igiti, Perezida wa Malawi yituye hasi imbere y’ingoro ya Kamuzu iherereye i Lilongwe; ariko abashinzwe umutekano we babaye hafi baramuramira.

Iyo foto yagaragaye bwa mbere mu kinyamakuru Malawi Sunday Times ku rupapuro rubanza nyuma iza gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Ikinyamakuru Malawi24 cyo cyanditse ko uyu mukambwe w’imyaka 76 yituye mu mwobo yagombaga guteramo igiti.

Hari n’abavuze ko kwitura hasi bifite igisobanuro kinini ku buzima bwe nk’umukuru w’igihugu.

Perezidansi ya Malawi yatangaje ko nta kibazo Perezida afite nyuma y’ifoto yagaragaye yikubita hasi.

Mu mwaka wa 2015, nyuma yo gusuhuza abaje kumwakira ku kibuga cy’indege akubutse muri Ethiopia, Perezida Robert Mugabe w’imyaka iyingayinga 92, yituye hasi ubwo yururukaga ava aho yari yateguriwe kuvugira ijambo, yari yageneye imbaga y’abari baje kumwakira, ahagurutswa n’abamurinda, bahise banategeka abanyamakuru bafotoraga, gusiba amashusho.

Perezida wa Malawi Peter Mutharika  yitura hasi
Perezida wa Malawi Peter Mutharika yitura hasi
Ibinyamakuru byanditse iby'inkuru yo kugwa kwa Perezida
Ibinyamakuru byanditse iby'inkuru yo kugwa kwa Perezida
Mu mwaka wa 2015, Perezida Robert Mugabe yituye hasi
Mu mwaka wa 2015, Perezida Robert Mugabe yituye hasi