Ikinyamakuru cya Leta Al-Ahram kivuga ko uyu mugabo yabitangaje mu Ukuboza ubwo yari mu kiganiro cyacaga kuri Televiziyo.
Amashusho ya Video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi gushije niyo yatumye atabwa muri yombi.
Muri iyo video avuga ko 30% by’abagore mu Misiri baca inyuma abo bashakanye kandi bakaba nta kigaragaza ko bazabicikaho.
Taymour yahamwe no gusebya abagore no konona icyubahiro cyabo.Ubujurire bwe buteganyijwe ku wa 30 Werurwe.
Nubwo yakatiwe imyaka itatu, yari yasabye imbababazi avuga ko ibyo yavuze byafashwe uko bitari.
Taymour el-Sobky afite Paji ya Facebook ikurikirwa n’abarenga miliyoni, ubusanzwe ikaba ivuga ku mibereho y’abagabo bahohoterwa.


Ibitekerezo 0