Hagati aho urukiko rwatangaje ko ubushinjacyaha bwemerewe kujuririra uyu mwanzuro.

Urukiko rwemeje ko urubanza rwagenze nabi bitewe no kwivanga kw’abatangabuhamya ndetse n’ukwivanga kwa politiki.

Abatangabuhamya muri uru rubanza bakunze kwivuguruza mu buhamya bwabo; ibyo urukiko rukaba rwabishingiyeho rwemeza ko Ruto na mugenzi we batakurikiranwa.

Umucamanza yavuze ko abo bagabo bombi ari abere kuko nta bimenyetso bifatika bibashinja.

Umushinjacyaha wa ICC Fatou Bensouda yari yavuze ko ibura ry’abatangabuhamya ryaciye intege iki kirego gusa ngo uru rubanza rushobora kuzongera kuburanishwa mu bihe biri imbere ubushinjacyaha buramutse bujuriye.

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yavuze ko yishimiye icyemezo cy’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwo kureka gukurikirana William Ruto n’umunayamakuru Joshua arap Sang.

Yagize ati « Ibihe nk’ibi byari bitegerejwe, turishimye cyane. Ngiye kwifatanya na bagenzi banjye kwishimira intsinzi mu butabera. »

Kenyatta yavuze ko ibikorwa by’ubutabera n’ubwiyunge bizakomeza mu baturage b’iki gihugu hazibwa icyuho cy’ibyo uru rukiko rwananiwe.

ICC yaretse gukurikirana Visi Perezida wa Kenya, William Ruto
ICC yaretse gukurikirana Visi Perezida wa Kenya, William Ruto