Claver Twagirumukiza yatawe muri yombi umwaka ushize akurikiranweho kujyana abana b’abakobwa hanze y’igihugu ababeshya ko agiye kubashakira akazi muri Uganda, nyamara ahubwo abajyanye gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku mupaka wa Uganda na Kenya mu mujyi witwa Busia.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 23 Ukuboza 2015, rwamusabiye kuba afunzwe mu gihe cy’iminsi 30 kugira ngo ubushinjacyaha burangize iperereza.

Hagati aho umwunganizi we Herman Twajamahoro akaba ataremeye ibyo kumufunga avuga ko nta bimenyetso bihagije bimuhamya icyaha.

Ku wa Kabiri ni bwo yasabye urukiko rukuru kumurekura atanze ingwate mu gihe urubanza rugikusanyirizwa ibimenyetso.

Nk’uko New Times yabitangaje, Twagirumukiza, ubusanzwe utwara amakamyo mu muhora wa ruguru, avuga ko afite akabari mu mujyi wa Busia aho yajyanaga abo bakobwa gukora.

Imbere y’urukiko, Twagirumukiza yahakanye ibyaha ashinjwa avuga ko hejuru y’akazi akora k’ubushoferi nta mwanya yabona wo kujya gucuruza abana b’abakobwa.

Umwunganizi we avuga ko ibyo urukiko rwa Nyarugenge rwagendeyeho nta gaciro bifite, ariko ku ruhande rw’ubushinjacyaha, Eric Munyaneza avuga ko Twagirumukiza yacuruzaga abana b’abakobwa abavanye mu Rwanda aberekeje muri Uganda kandi ababashaka akaba ari we bazaga bareba.

Munyaneza avuga ko hari ibimenyetso bigaragaza neza ko abaguzi bazaga bishyura Twagirumukiza ndetse akaba yaranabagaburiraga bitewe n’uko bafashe umukiliya neza.

Umushinjacyaha avuga ko bagishyira hamwe ibimenyetso bityo bitewe n’ubukana iki kirego gifite Twagirumukiza atarekurwa kuko ashobora kuburizamo ibimenyetso cyangwa akaba yahunga igihugu.
Urukiko ruzasobanura niba ashobora kurekurwa cyangwa kutarekurwa ku wa 25 Mutarama.

Mu gitabo cy’amategeko ahana, uhamwe n’icyaha cyo gucuruza abantu ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi cyangwa agacibwa amande ari hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.