Amakuru atangwa n’abatangabuhamya avuga ko intwaro ziremereye zumvikanye mu ijoro ryo ku Cyumweru no mu rukerera rwo ku wa Mbere hagati ya saa munani na saa cyenda z’igitondo mu Murwa mukuru Brazzaville.

Umunyamakuru wa AFP avuga ko yabonye abaturage bahunga berekeza rwagati mu mujyi wa Brazzaville.Abayobozi batangaje ko polisi yari ihanganye n’inyeshyamba za Ninjas.

Ninjas ni umwe mu mitwe ikomeye yari ihanganye na Leta mu ntambara yo mu myaka ya 1998 na 1999.

Ubwo uwo mutwe wari uyobowe na Pasiteri Frédéric Bitsangou waje gusinya amasezerano yo gushyira intwaro hasi mu 1999, ariko mu 2000 akongera gufata intwaro asaba imyanya mu gisirikare no muri politiki.

Mu 2003 bongeye gusinya amasezerano yo guhagarika imirwano, ndetse Bitsangou ahabwa kuba Minisitiri muri Guverinoma.

Imirwano yabaye kuri iki Cyumweru no kuri uyu wa Mbere ije mu gihe hashize ibyumweru bike Perezida Denis Sassou Nguesso yongeye gutorerwa kuyobora Congo Brazzaville.