Gusinzira neza ni imwe mu nkingi za mwamba z’ubuzima nyuma y’amafunguro n’imyitozo ngororamubiri; kimwe n’uko umubiri ukenera kurya, kunywa no guhumeka, gusinzira nabyo birakenererwa cyane ku buzima, kuko bituma umubiri ukomeza gukora no gutekereza neza.
Iyo umwaka utangiye benshi muri twe tugena imikorere tugendeye ku bushobozi dufite ako kanya n’ubwo duteganya imbere mu rwego rwo gutegura ejo hazaza hacu heza.
Ikompanyi y’Abanyamerika yubatse izina mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga ya Apple, yashinjwe kwifashisha abanyeshuri mu masaha y’ikirenga ubwo yakoraga telefone yayo nshya ya iPhone X.
Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko abagore bafata nibura ikirahure kimwe cy’umuvinyo utukura (Red wine) mu Cyumweru, bafite amahirwe menshi yo gutwita kurusha abatagifata.
Burya uko twitwara buri munsi n’ibyo dukora byamaze kwinjira mu buzima bikaba akamenyero, akenshi ni byo usanga bigenga n’uburyo twinjiza amafaranga mu mifuka yacu.
Kuvuka, gushyingirwa no gupfa ni ibyiciro bitatu by’ingenzi mu buzima bw’ikiremwamuntu bihabwa agaciro mu buryo bwihariye bitewe na sosiyete akomokamo. Muri byose, icyo gushyingirwa ni cyo umuntu agira amahirwe yo kubona amaso ku maso no kugena uko kizagenda binyuze mu birori agiramo uruhare.
Mu Kinyarwanda bavuga ko ukurusha umugore akurusha urugo, mu bucuruzi ubanza ukurusha kureshya (customer care) aguhiga mu kubona abakiliya.
Ubu ikinyejana kirirenze uhereye ku wa 15 Mata 1912 ubwo habagaho irohama ry’ubwato bwa kabiri mu bunini ku isi aherekera mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Inyanja ya Atlantique, ubwo bwagongaga ibuye mu Nyanja rwagati.
Abakozi bakora mu nganda zikora imodoka ntibaryama, bahora bahatana kugira ngo babashe kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’ubwiza bw’ibiva mu musaruro w’ubwenge n’ubuhanga bwabo.
Mu mupira w’amaguru hakunze kugaragara umwiryane hagati y’abakinnyi bakinana ahanini bishingiye ku kurangamira inyungu zihariye aho kwita ku za rusange z’ikipe yose.
Kimwe n’abandi bantu bose ushobora kuba ukunda inkweto cyane ku buryo utarenga iduka utanaze akajisho aho ziri ngo urebe izigezweho nubwo nta mafaranga waba ufite.
Sosiyete ya Google yarezwe kutubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byatumye ijyanwa mu nkiko aho iregwa kudaha ab’igitsina gore uburenganzira nk’ubw’abandi bakozi by’umwihariko ku bijyanye n’imishahara bagenerwa.
Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko kuva Perezida Donald Trump yatangira inzira imuganisha ku butegetsi umwaka ushize, ibyaha bishamikiye ku rwango byiyongere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Acné ni indwara y’uruhu igaragazwa n’ibiheri bishibuka mu myenge y’ubwoya bw’uruhu bikagera mu maso, mu mugongo, ku ntugu no mu gituza, ikunze kwibasira umubare w’abatari bake biganjemo urubyiruko.
Iterambere riri mu bituma abantu bagenda mu modoka no kuri moto batabona umwanya uhagije wo gukora siporo nibura iy’iminota 30 bagenda n’amaguru mu gihe abahanga bagaragaza ko ari kimwe mu bishobora kubafasha kugumana ubuzima bwiza.
Mu buzima biragoye kubona umuntu wishimira buri wese bahuye ku buryo amwiyumvamo bagahita bahuza. Ibi bituma hari abantu barimo n'abateye imbere bakunda guhisha amarangamutima yabo mu rwego rwo gusigasira imibanire yabo n’abandi.
Nta washidikanya ko kurera ari umurimo ukomeye ku Isi hose kuko ari inkingi yubakiyeho imico n’imyifatire bikwiye kuranga umuntu mu mikorere n’imigirire bye muri sosiyete akomokamo.
Abana bato bamarana igihe kirekire na ba se babateruye, bakunda kugaragaza ubuhanga mu mibereho yabo ya buri munsi ndetse bikabongerera ubushobozi mu mikurire yabo no guhangana n’ingaruka z’imibereho mibi.
Isi irakataje mu iterambere, ikoranabuhanga rimaze gushinga imizi mu mibereho ya benshi bituma hahangwa uburyo bushya bwo kuganira no guhanahana amakuru. Kuri ubu hakozwe porogaramu ya ‘Feeld’ ifite umwihariko wo gufasha itsinda ry’abantu bashaka gutera akabariro kugabanya ingendo bakoraga bakaba babivugana no mu gihe bari ku kazi.
Mu gihe bisanzwe bizwi ko gukora imibonano mpuzabitsina ari igikorwa kiba hagati y’abashakanye mu buryo bwemewe hagamijwe kwibaruka bakagura umuryango, ku rundi ruhande, abantu benshi bakunda guterwa impungenge n’ingaruka zayo.