Feeld yahoze yitwa ‘3nder’ cyangwa ‘Tinder for threesomes’ mu Cyongereza, yashyizeho serivisi nshya y’ubutumwa bugufi bwohererezanywa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku bantu bifuza kujya mu rukundo.
Iyi serivisi ifasha abantu bakorana ku kazi runaka koherezanya ubutumwa bababaza niba bashobora kuryamana. Ifite umwihariko kuko uwohererezwa ubutumwa atashobora kumenya ko ari gusabwa urukundo kugeza igihe bimujemo akisanga yabyemeye.
Ubuyobozi bwa Feeld bwashyizeho ubu buryo mu rwego rwo gufasha abantu kugaragaza ibyiyumviro by’imibiri yabo no mu gihe bari mu kazi, ibintu bavuga ko bifasha abatari bake kugira ubuzima bwiza.
Ubu buryo bwahoze bwitwa ‘Threesome’ bwahinduye izina ariko ntibwahinduye imikorere kandi ababukoresha ntibagomba guteshuka ngo barenge imbibi z’amategeko abagenga aho bakorera.
Ubuyobozi bw’uru ruganda bukomeza butangaza ko “Kwidagadura no gutebya uri ku kazi ni byiza, ariko kugaragaza ibyiyumviro byawe twizera ko bitugira abo dushaka kuba bo.”
“Uko byaba bimeze kose akazi ni akazi. Iteka jya uzirikana ko ugomba gukora ibinogeye abo mukorana.”
Haracyarebwa amabwirizwa ngenderwaho, nko kuba abakoresha ubu buryo basezeranya ko hatazabaho kugirirana nabi hagati yabo kandi ko bazakomeza kugira amatsiko yo kumenya umuntu ubashakaho ubucuti no kwirekura mu gihe bamaze kumenyana.
Igihe iyi porogaramu izajya iba yashyizwe muri telefoni, uzajya wandika izina ry’uwo ushaka gusaba urukundo kandi amakuru yose utanze azajya agirwa ibanga mu gihe mutarahuza.
Aba bombi bazajya bahuzwa mu gihe ubu buryo bwemerera ubutumwa kugera kuri nyirabwo na we agatera intambwe yo kwiyumvamo mugenzi we. Iyi porogaramu izajya ikugaragariza ubutumwa buvuga ko runaka akwiyumvamo ushobora gutangira kumuganiriza.
Feeld yakozwe n’ikompanyi yo mu Bongereza yitwa Feeld Ltd n’Umunya-Bulgarian witwa Dimo Trifonov mu 2014.
Mu 2015 yatangiye gukoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse kugeza mu ntangiriro za Kanama 2016, yari imaze gukoreshwa n’abasaga miliyoni imwe n’igice.

Ibitekerezo 0