Ibyaha byiyongereye cyane ni ibishingiye ku madini, ubwoko, ubumuga ndetse n’igitsina.
Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku bijyanye n’urwango ndetse n’ubuhezanguni cyo muri Kaminuza ya Leta ya California, cyatangaje ibyaha bishamikiye ku rwango byiyongereyeho 5 % mu mwaka wa 2016 ugereranyije na 2015.
Mu mijyi minini ibyaha byariyongereye cyane kuko byageze ku 2101, ugereranyije n’ibyaha 2003 byari byahabonetse mu mwaka wa 2015.
Mu mijyi minini cyane ho ibyaha byarushijeho gukaza umurego kuko nko muri Chicago ibyaba byiyongereye ku kigero cya 20 %, muri New York byiyongera kuri 24 %, Los Angeles biba 15 %, Philadelphia biza 50 % , biba akarusho muri Washington Dc kuko ibyaha by’urwango byiyongere ku kigero cya 62 %.
Prof Brian Levin umwe mu bakoze ubushakashatsi, yavuze ko ibyo babonye bitanga ishusho y’uko imibare y’Ikigo gishinzwe iperereza (FBI) izaba imeze. Buri mwaka mu Ugushyingo, iki kigo kigaragaza imibare y’ibyaha byakozwe mu mwaka wabanje.
HuffingtonPost dukesha iyi nkuru, ivuga ko imijyi yagaragaje kugabanyuka kw’ibyaha ari isanzwe izwiho gukorerwamo ibyaha bike.
Levin yavuze ko imibare ya Leta zose niboneka bikagaragara ko ibyaha by’urwango byiyongereyeho 5%, ngo bizaba ari ubwa mbere bigeze kuri urwo rwego kuva mu mwaka wa 2004.
Levin avuga ko buri gihe mu mwaka w’amatora ibyaha bishamikiye ku rwango byiyongera cyane , akaba abishingira ku kutavuga rumwe hagati y’abanyepolitiki kuba guhari.
Umwaka wa 2016 wo waciye agahigo kuko no mu minsi mike ngo amatora abe habayeho ukwiyongera gukabije kw’ibyaha mu mijyi imwe n’imwe.
Nko mu Mujyi wa Seattle, 15 % y’ibyaha by’urwango byahakorewe mu mwaka wose byakozwe mu Ugushyingo ari nako kwezi amatora ya Perezida yabayemo. No muri California, ibyaha byinshi byakozwe mu Ugushyingo.
Ubwiyongere bw’ibyaha muri 2016 Levin abushingira ku bikorwa by’urwango ku bayisilamu, ababana bahuje ibitsina ndetse n’udutsiko tw’abazungu twumva ko aribo baruta abandi bantu twiyongereye.


Ibitekerezo 0