Ababiri bahuje umugambi wo kubana akaramata baba bifuza gushinjagirana isheja ku munsi w’ubukwe kuva ku myambarire yabo, ubwitabire bw’ababashyigikira kugeza ku mafoto y’urwibutso rw’ibihe byose baba bifuza no kuzereka abazabakomokaho.

Iyo bigeze ku mafoto, habaho kwitwararika hirindwa ko ibirori bizamo kidobya, umunsi w'amateka ukabasharirira mu gihe yabaye mabi kugeza n'ubwo batifuza kuyashyira ku karubanda aho buri wese abona.

Ikinyamakuru Daily Mail cyakusanyije amafoto agaragaza ibihe bitandukanye aho abageni batamajwe bitewe n’udushya twagaragaye tutari twitezwe hakaba n'abayajemo batunguranye. Menshi muri yo abageni ntibayashyira muri album bakusanyirizamo amafoto y'ibirori by'amateka ku buzima bwa bombi.

Aya mafoto arimo ay’abageni barohamye, imyitwarire idahwitse y’ababaherekeje, abasomanye imyenda ikabatamaza, abaje kuvumba bagashaka no kwifotoza n’ayandi agarukwaho na benshi bitewe n’imiterere yayo n’uko yagaragaye mu bihe bitandukanye.

Reba amafoto adasanzwe y'abageni yafashwe mu bihe bitandukanye ku munsi w’ubukwe:

Yagiye gusomana n'umugabo we, ikanzu yari yambaye ihuhwa n'umuyaga imwambika ubusa

Umugabo ari gusoma umugore we mu gihe inyuma yabo haryamye undi muntu batababonye

Umutsima wari wateguriwe abageni waramanyaguritse ugwa hasi

Umwe mu bari batashye ubukwe yiroshye mu mazi

Abageni baguye mu mazi ubwo ubwato bwari bubatwaye buberekeza aho bagombaga kwakiririrwa bwarohamye

Ku munsi w'ubukwe, aba barirekuye by'ikirenga, amasura yabo arahinduka

Abari baherekeje umugeni bagaragaye bikinira, abandi bifashe neza bari kwifotoza

Ifoto  igaragaza umukwe yifashe mu buryo budasanzwe

Ifoto y'abageni barimo baryoshya ku mucanga ku mazi yivanzemo undi muntu, batazi aho aturutse

Imbwa yatunguye abageni ku buryo uwafotoraga atamenye aho iturutse, ihita izamura ukuguru yihagarika imbere yabo

Yafunguye Champagne nabi ku munsi w'ubukwe imumenekaho