Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo abana bahawe igihe gikwiye bakitabwaho cyane na ba se mu mezi ya mbere bakivuka bigira ingaruka nziza kuko bituma bazamukana ubwenge bityo ugasanga bafite ibitekerezo by’abantu bakuru.
Igitangaje kivugwamo ni uko bitaba ku babyeyi bose, ahubwo ngo abana birirwana na ba se bafite igitsure ndetse bakanihagararaho, mu mibereho yabo ngo usanga bagira ubwenge burushijeho.
Uruhare rw’umubyeyi w’umugabo ku mwana we rugaragazwa nk’uruza ku isonga mu gukuza ubumenyi bw’umwana hatitawe ku bushobozi bw’umuryango.
Umwarimu muri Imperial College London, Prof Paul Ramchandani, uri mu banditse ubu bushakashatsi, yavuze ko ababyeyi batagomba gucogora gukina n’abana babo kandi bakabahora hafi kuko babigiraho byinshi.
Ati “Utitaye ku ngano yabo, ababyeyi bagomba gukina n’abana babo kandi bakajya banabaganiriza bababaza ibibazo bitandukanye kuko byaragaragaye ko bigira umusaruro ntagereranywa ku hazaza h’umwana.”
Bwakorewe ku bagabo bagera ku 128 hagamijwe kureba umusaruro uturuka mu buryo barera abana bafite amezi ari munsi y’atatu, bwasanze abana bitabwaho na ba se baba bafite ubushobozi bw’imitekerereze nk’ubw’umwana ufite umwaka umwe.
Hafashwe amashusho menshi ashoboka agaragaza ababyeyi bari gukina n’abana babo nta bikinisho bifashishije; ibi bigaragaza ko abana baba bamaze kugera ku ntera ishimishije.
Nyuma y’imyaka ibiri, abashakashatsi bagenzuye ya miryango bareba igipimo cy’imikurire y’umwana hagendewe ku bumenyi ngiro bwe binyuze mu kumusaba gutandukanya amabara ndetse n’imiterere y’amashusho runaka.
Binyuze mu byavumbuwe kandi byagaragaye ko hari isano rya hafi hagati y’amanota abana babona mu ishuri ndetse n’uburere baba barahawe igihe bari kumwe na ba se. Ibi bigaragaza umumaro ababyeyi b’abagabo bagira iyo biriranywe n’abana babo babateruye mu gihe baba bakiri bato.
Ikinyamakuru Infant Mental Health, cyandika ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bw’abana bato, na cyo cyagaragaje ko ababyeyi b’abagabo bagaragaza icyubahiro no gukora neza baba bashobora kubyara abana bitwara neza muri byose kandi bagaragaza itandukaniro mu bandi.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko yaba umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa baba bashobora gukura bakora neza igihe babanye na ba se.
Umwarimu akaba n’umushakashatsi muri King's College London, Dr Vaheshta Sethna, yatangaje ko gutoza abana gusoma ibintu bitandukanye bari kumwe n’ababyeyi babo ndetse rimwe na rimwe ukabasomera igihe baba bataramenya kwisomera bituma bakurana ubwenge buhambaye.
Ababyeyi bakoreweho ubushakashatsi baturukaga mu miryango yageze mu ishuri kandi bafitanye isano. Ikindi kandi, ibipimo byagendeweho muri ubu bushakashatsi ni amashusho yafashwe agaragaza ibiganiro ababyeyi bagirana n’abana.


Ibitekerezo 0