Umunyarwanda we yabivuze abinyujije mu mugani ugira uti “Uburere buruta ubuvuke” ashaka kugaragaza ko urugendo rwo kurera rutoroshye na gato ndetse rukenera ubushishozi.

Mu buzima, imibereho y’abana ishobora guhindurwa n’ibintu byose bibazengurutse birimo urungano n’abarimu babigisha ariko nta wakirengagiza ko ababyeyi babo bafite imwe mu nshingano zikomeye zo kugena ahazaza h’abo.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ijwi umuntu akoresha avugana n’abana be n’uburyo akurikiranya amagambo mu nteruro n’amazina y’amahimbano abita bishobora kubagiraho ingaruka mu gihe kizaza.

Umuhanga mu by’Ubuzima bwo mu mutwe, Dr Ma. Lourdes ‘Honey’ Carandang, yabwiye urubuga rwa Inquirer.net ko hari ibyiciro bine bishobora kukwereka ko uri kwangiza ubuzima bw’umwana wawe mu buryo utazi.

1. Kugereranya abana bawe

Ni byiza ko umubyeyi akunda abana be ku kigero kimwe ariko iyo hari umwe wagize icyo ageraho cyihariye kandi ukaba ushaka kumwerekana mu bandi nk’umuhanga, ukirengagiza abavandimwe be bishobora guteza ikibazo.

Rimwe uzasanga umubyeyi avuga ati “Uyu ni Sarah, umukobwa wanjye w’umuhanga; uyu nawe ni Max, bucura bwanjye.”

Dr. Carandang yagize ati "Ubwo ni uburyo bwo gutsikamira abandi. Ni imvugo mbi, ni ugutera abandi bana ipfunwe bakiyumva nk’abadafite umumaro. Ubwo rero ababyeyi batabyitondeye bashobora gusanga baguye muri aya makosa kuko abana bo babibona mbere y’uko wowe ubyitaho."

2. Gukoresha amazina y’amahimbano

Amazina y’amahimbano ashobora kugaragara nk’abangamira umwana ndetse iyo akoreshejwe kenshi yasiga igikomere ku mutima we. Iyo umubyeyi akunda guhamagara umwana ayo mazina bishobora gutuma yitakariza icyizere.

Ku bwa Dr Carandang, gukoresha amazina y’amahimbano bishobora gutera umwana kurakarira umubyeyi hanyuma agatangira kwiyumvamo ko ari umunebwe cyangwa ko atari umuhanga.

3. Imyitwarire irimo gucyocyorana imbere y’abana

Akenshi abana ntibita ku byo ababyeyi babo bavuga gusa ahubwo banagendera ku byo bakora. Ubwo rero iyo umubyeyi w’umugabo ari gutuka nyina, bashobora gutangira gutekereza ko ari ibisanzwe ko abagabo bagomba gutonganya abagore babo, ndetse ba nyir’ubwite bakabyemera.

Nk’uko Dr. Carandang abivuga niyo mpamvu abana bagendera ku myitwarire babonanye ababyeyi babo.”

4. Kugira gutonesha mu gukemura impaka z’abana

Ababyeyi bamwe bakunda guhakana ko bagira gutonesha, bagakundwakaza abana babo, bakagira abo bahana, abandi bakabafata nk’amata y’abashyitsi.

Dr. Carandang avuga ko iyo abana bawe batonganye iby’agaciro ari ukumva buri wese ukwe maze ukabona kugira icyo uvuga ntaho ubogamiye ndetse n’ubwo abakuru bashobora kuba barakara vuba ni byiza kubumva na bo n’ibyifuzo baba bafite.

Dr. Carandang yavuze ko ababyeyi basabwa kugira ubwitonzi n’ubushishozi, bakanaca ukubiri gutuka cyangwa kwita amazina y’amahimbano abana babo.