Mu mukino Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa iheruka gukina na Lyon, rutahizamu watanzweho akayabo ka miliyoni £199 imukuye muri FC Barcelona, Neymar Jr Santos, yagaragaye arwanira gutera penaliti na mugenzi we Edinson Cavani.
Uyu mukino waje kurangira Paris Saint Germain itsinze Lyon ibitego 2-0, habonetsemo penaliti ku ruhande rwa PSG, yateje umwiryane hagati ya Neymar washatse kuyitera maze atungurwa n’uko uwari usanzwe uzitera Edinson Cavani aje kumwaka umupira, akawutera ariko umunyezamu akawukuramo. Iki kibazo cyateje umwiryane hagati y'abakinnyi bombi uza kugenda ucwekera buhoro buhoro.
Usibye Neymar na Cavani bagaragaye bapfa gutera penaliti mu gihe cya vuba, si ibintu bishya mu mupira w’amaguru kuko hari n’abandi bakinnyi bagiye bagaragaza kutumvikana k’uri butere penaliti hagati yabo hakaba n’igihe birangira abatoza aribo bafashe icyemezo cy’ugomba kuyiharirwa.

Uru ni urutonde rw’abakinnyi 10 bagiye bagirana amahari kubera kurwanira gutera penaliti:
Cristiano Ronaldo Vs Carlos Tevez
Mu 2007, ubwo Manchester United yakinaga na Derby County ikayitsinda 3-1, Tevez yari yabonyemo ibitego bibiri habonetse penaliti ashaka kuyitera ngo yuzuze bitatu ‘hat-trick’, maze ayirwanira na Cristiano Ronaldo.
Byari urucabana kuko Cristiano wafatwaga nk’umwami muri iyo kipe ntiyari kuvuguruzwa byoroshye ndetse yaje kuyitera anayinjiza neza.

Paolo Di Canio Vs Frank Lampard
Mu 2000, West Ham yakinnye na Bradford, habonetse penaliti maze Frank Lampard aza kuyirwanira na Paolo Di Canio.
Lampard nubwo yari umwe mu bana bakizamuka kandi ugaragaza impano ndetse akaba ariwe wari ukorewe ikosa ryatanze iyo penaliti, yari ataragira ijambo rikomeye byanatumye ari Paolo uyitera.

Frank Lampard Vs Didier Drogba
Nyuma y’imyaka icumi Lampard akuwe umupira mu ntoki na Paolo Di Canio, mu 2010 na we yaje kuwambura rutahizamu Didier Drogba mu mukino wari wahuje Chelsea na Wigan, aba ari we uwutera.
Nubwo aba bombi bari inkingi za mwamba muri Chelsea, Lampard ni we wari ugenewe gutera penaliti byatumye yambura umupira Drogba yifuzaga kuyitera gusa mu gice cya kabiri haje kuboneka indi na we arayimuharira.

Pep Guardiola Vs Arjen Robben
Aha ho ni umwihariko, kuko ari umutoza n’umukinnyi we batumvikanye neza k’uri butere penaliti. Ubwo Bayern Munich yakinaga na Mainz mu 2013, yaje kubona penaliti maze Robben wari umwe mu bakinnyi bubashywe cyane aterura umupira ngo ayitere ariko umutoza Pep Guadiola watozaga Bayern Munich ategeka ko iterwa na Thomas Müller.


Mario Balotelli Vs Sturridge na Jordan Henderson
Muri Liverpool yo mu Bwongereza, abakinnyi batatu barimo Balotelli uzwi nk’umukinnyi utavugirwamo kandi udashobora kubuzwa gukora icyo yifuje, yarwaniye penaliti n’uwari Kapiteni wungirije wa Liverpool na rutahizamu Daniel Sturridge birangira ariwe uyegukanye.
Balotelli yayiteye neza ndetse ihesha ikipe ye intsinzi y’igitego 1-0 imbere ya Besiktas muri Europa League gusa Kapiteni Steven Gerrard utari wakinnye uwo mukino kubera imvune yaramwihanije amubwira ko ari agasuzuguro no kutiyubaha yagaragaje.

Patjim Kasami Vs Orlando Sol
Mu 2011 Fulham ikina na Chelsea, Kasami yahushije penaliti nyuma yo kuyirwabnira. Ubusanzwe muri Fulham iyo babonaga penaliti, byari bimaze kuba ikimenyabose ko Orlando Sol ari we uyitera, gusa ubwo Kasami yarwaniraga umupira yarawumurekeye birangira ayiteye ibicu.
Pablo Osvaldo Vs Francesco Totti
Byari nk’icyaha mu mupira w’amaguru wo mu Butaliyani ko hari uwarwanira penaliti na Totti ufatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose muri iki gihugu by’umwihariko muri AS Roma. Gusa ubwo Roma yakinaga na Sampdoria, Pablo Osvaldo utari no mu bakinnyi bakomeye yarwaniye penaliti na Totti.
Byarangiye umwana mu rugo, Totti n’ubundi ariwe uyiteye gusa ntiyayinjiza mu izamu byatumye umukino urangira AS Roma itsinzwe 3-1.

Kevin Mirallas Vs Leighton Baines
Kevin Mirallas yambuye umupira Leighton Baines wafatwaga nk’umwe mu ba mbere ku mugabane w’u Burayi bazi gutera penaliti maze aranayihusha. Ibi byatumye abatoza ba Everton bicaza abakinnyi bose bababwira ko nta n’umwe wemerewe kuzongera kwaka Baines umupira bagiye gutera penaliti.

Jonathan De Guzman Vs Nathan Dyer
Mu mateka ya Swansea City bazirikana ko mu 2013 ku mukino wa nyuma wa League Cup wabereye i Wembley, Stade y’icyubahiro mu mupira w’u Bwongereza ubwo iyi kipe yo muri Wales yari imaze kubona ibitego 3-0 itsinda Bradford.
Yaje kubona penaliti Jonathan de Guzman ashaka kuyitera maze Nathan Dyer wari watsinze ibitego bibiri muri uyu mukino arayimwaka ayitera neza yuzuza ibitego bitatu ‘hat-trick’ yashakaga. Uyu mukino warangiye Swansea itsinze 5-0.

Marcello Trotta Vs Kevin O’Connor
Ku wa 27 Mata 2013, penaliti ya Brentford yabonetse ku munota wa nyuma ubwo yari yakinnye na Doncaster mu mukino wari ufite icyo uvuze kuko iyo Brentford iza gutsinda yari guhita izamuka muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza.
Byari ngombwa ko ihabwa umuhanga wizewe kurusha abandi akayiboneza mu rushundura. Byari bimenyerewe ko Kevin O’Connor ari we mwami wa penaliti muri Brentford, ariko Trotta wari intizanyo kuva muri Fulham afata umupira arayitera maze awukubita ku mutambiko w’izamu, Brentford ibura amahirwe yo kuzamuka.


Ibitekerezo 0