Ubu bwato bufite amateka akomeye bwaje no gukinwaho filime yakunzwe na benshi yitwa “Titanic”.

Bwakozwe n’Ikigo cy’Abongereza gikora ibijyanye n’ubwato cyitwa ‘Steamship Primacy’. Ubu bwato bwahagurutse ku ya 10 Mata 1912, buva Southampton mu Bwongereza bwerekeza i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwarohamye bumaze gukora urugendo rugera ku birometero bitatu.

Ubu bwato bwareshyaga na metero 269 z’uburebure, uvuye ku ruhembe rumwe, ubugari bwari metero 28. Ubuhagarike bwari metero 53, igice cyabaga kiri mu mazi cyari metero 10.5 . Bwapimaga toni 46,328, iyo bwabaga bwikoreye bwapimaga toni 52,310. Bwagendaga ibirometero 44 mu isaha. Ubu bwato kandi bwari bufite ubundi buto bwatangaga ubutabazi mu gihe bugize ikibazo bugera kuri 20, bushobora gutwara abantu 1,178.

Titanic yatangiye gukora ifite abakozi 885 bayobowe na Kapiteni Edward Smith ndetse n’abakozi bashinzwe imirimo itandukanye barimo abahanga mu gutegura amafunguro, abakora mu bya tekininiki, abashinzwe gusasa no gukora isuku mu bwato.

Titanic yarohamye ubwo yari itwaye abagenzi bagera ku 2435, muri bo abasaga 1500 bahasize ubuzima.

Ibyabaye kuri ubu bwato byakinwe mu mafilime hagaragazwa imvo n’imvano y’irohama ryabwo nyamara kuri ubu abahanga bahishuye ko hari amabanga yahishwe ababashije kureba iyi filime usanishije n’ibyabaye kuri ubu bwato nyirizina.

Ku barebye filime ya Titanic, muzi ukuntu ubwato bumaze kugonga bose baje kwisanga mu mazi y’urubura maze bakwira imishwaro bashaka ubuhungiro, nibwo bamwe baje kubona urugi rwari rwavuye ku bwato rureremba hejuru y’amazi y’urubura maze bose barurwaniraho.

Jack yaje gukurura urugi maze arushyiraho Rosa ni uko we yigumira mu mazi ariko afatishijeho ibiganza. Bidatinze rero yaje kwicwa n’ubukonje ariko umukunzi we ararokoka.

Mu mwaka ushize, Kate Winslet, wamenyekanye nka Rosa yashize amanga asubiza ibyo rubanda nyamwinshi bibazaga aho yavuze ko uriya munsi atariwo Jack yari gupfiraho.

Rosa yemeje ko ku rugi hari hariho umwanya munini ku buryo Jack yari gukwirwaho ati “Nagize ukwikunda gukabije mba naramufashije akava mu mazi na we.”

James Cameron wanditse akanayobora iyi filime yatangaje ko kurokoka kwa Jack bitari gushoboka kuko atari ko byari byateguwe.

Cameron yashimangiye ko umukino wagombaga kurangira Jack apfuye kandi ko ariko byagenze, nubwo bigaragara ko ku rugi bari gukwiraho bombi.

Neil De Grasse Tyson, umwe mu bakoze ubushakashatsi kuri iyi filime, yahishuye byinshi byemeza ko benshi babayeho bibaza ibibazo bipfuye ku iherezo rya Jack muri iriya filime.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘The Huffington Post’, Tyson yavuze iyo aza kuba Jack aba yaragerageje kuva mu mazi.

Yagize ati “Jack yakagombye kuba yaravuyemo ari muzima uko byari kugenda kose. Njye nari kugerageza inshuro nyinshi ndetse nkakoresha uburyo bwose bushoboka ariko nkavamo. Ntabwo nari kwemera kwicirwa n’ubukonje mu mazi kandi ndeba ubuhungiro, oya ntibyari kumbaho rwose.”

Tyson avuga ko Jack yari afite amahirwe yo kurokoka ahubwo atayabyaje umusaruro.

Abahanga bagaragaje icyuho cyashyizwe muri filime ya ‘Titanic’ yahogoje benshi
Abahanga bagaragaje icyuho cyashyizwe muri filime ya ‘Titanic’ yahogoje benshi