Abagore batatu bahoze bakorera Google ni bo bayigejeje mu Rukiko rw’Ikirenga ruherereye mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California aho bari bafite inyandiko zigaragaza akarengane bagiriwe.

Urukiko ruzasuzuma niba Google yarigeze igira ivangura mu kugena imishahara ihabwa abakozi bayikorera hagati y’abagabo n’abagore.

Google yavuze ko mu busesenguzi n’ubushishozi bwayo nta busumbane mu kugena imishahara basanzemo. Google ikomeje gucukumbura ibivugwa muri iki kirego itemera neza imiterere yacyo.

Kelly Ellis, Holly Pease na Kelli Wisuri ni bo bagaragaje ko batsikamiwe, bagasubizwa hasi mu mishahara bafataga byanatumye bajya mu zindi sosiyete zitanga serivisi zimwe na Google. Amakuru y’ibanze batanze agaragaza ko babonye ubusumbane mu nzego z’abakozi ba Google.

Bagize bati “Abagore bahabwa umushahara w’intica ntikize naho abagabo bagahabwa menshi nyamara tuba dukora imirimo ingana mu gihe kimwe. Ikindi abagabo bakunze kuzamurwa mu myanya y’akazi.”

Kelli Wisuri wagejeje ikirego cyabo imbere y’urukiko yongeyeho ati “Abagore nabo bakwiye kwitabwaho bagahabwa amahirwe angana n’ay’abagabo mu mirimo, kandi bakanahembwa umushahara umwe.”

Umwe mu bunganizi mu by'amategeko w’abareze Google, James Finberg, yavuze ko iki kibazo atari ubwa mbere kigarutsweho kuko ngo bakomeje kujya bagaragaza ko bagiye kucyitaho bakagikemura ariko ntacyo bagikozeho ngo kibonerwe umuti urambye.

Abagore bakora muri Google basaba guhabwa amahirwe angana n'ay'abagabo
Abagore bakora muri Google basaba guhabwa amahirwe angana n'ay'abagabo

Ishami riharanira uburenganzira bw’abakozi ryahise risaba uyu mwunganizi mu mategeko Finberg gusaba abagore bafite aho bahuriye n’iki kibazo cyo gukandamizwa no guhezwa hasi gutanga ubuhamya, hahise haboneka abagera kuri 90.

Yahise agira ati “Ibi noneho murabyibonera ko ari agahomamunwa, aba mubona bagiye bahembwa imishahara badakwiye mu byiciro byose.”

Umuvugizi wa Google, Gina Scigliano, yavuze ko inzego z’imirimo no kuzamurwa mu myanya bigenwa na Komite Ngenzuzi hagendewe ku bizamini n’urwego umukozi ariho mu buryo bw’ubumenyi hirindwa ivangura, akazi kagahabwa ugakwiye.

Yagize ati “Dufite ibihamya byinshi mu nyandiko bigaragaza ko nta busumbane mu mishahara ihabwa abakozi bacu, ariko turashyiramo imbaraga turebe niba hari ugaragarwaho n’iki kibazo mu buryo bw’umwihariko tugicyemure vuba.”

Mu myaka itatu ishize, Google, yari yarasezeranyije ko igiye kurangiza imikorere yayo igaragaza guheza no gukandamiza, iracyavugwamo gutonesha abagabo kandi igakoresha umubare uri hasi w’abirabura b’Abanyamerika bafite inkomoko muri Afurika.

Amakuru yavumbuwe na USA Today agatangazwa bwa mbere na New York Times mu cyumweru gishize agaragaza ko abagore bahabwa umushahara uri hasi ugereranyije n’abandi bakozi b’abagabo muri Google.

Google yavuze ko izi nyandiko zazanywe n’abahoze ari abakozi bayo zikubiyemo amakuru arebana n’imishahara y’abakozi zitizewe kuko zitagaragaza umusaruro batanze akiri mu kazi n’urwego rw’ibyo yakoraga.

Aya makuru yatangiye kujya ahagaragara azamuwe n’umugore wahoze ari umukozi wa Google, Erica Baker, mu 2015 aho yagaragazaga ubusumbane bw’imishahara mu bakozi.

Ellis na we avuga ko mu 2010 yashyizwe ku mushahara utangana n’uw’abo bakoranaga mu ikipe yakoraga mu bijyanye n’amafoto nyamara imikorere ye yari nta makemwa hagati y’abo bakoranaga.

Google yarezwe gupyinagaza abagore mu myanya y’ubuyobozi n'imishahara babagenera
Google yarezwe gupyinagaza abagore mu myanya y’ubuyobozi n'imishahara babagenera