Ingorane mu gutangira ‘opposition’, amategeko yishimira n’ayo yagizemo uruhare: Ikiganiro na Dr. Frank Habineza
Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR), Dr. Frank Habineza, avuga ko mu myaka 17 ishize iri shyaka ritangiye, hari impinduka zabaye mu buryo Abanyarwanda bakira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse bimwe mu bitekerezo ryatanze bikaza gushyirwa mu bikorwa na Leta.