Amatora y’abayobozi b’uturere yabaye ku wa 24 Ugushyingo 2026, yasize 27 two mu Ntara enye dufite abayobozi bashya bazayobora manda y’imyaka itanu.

Mu biganiro bagiranye na IGIHE, aba bayobozi bagaragaje ko bazaharanira gusigasira ibyagezweho no gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho y’abaturage, bafatanyije n’inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Meya wa Rwamagana yiyemeje kubera abandi bagore urugero rw’ibishoboka

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Dr Musabwasoni Marie Grace Sandra, yavuze ko yishimiye kuba agiye kuyobora Akarere kazaga mu turere 10 twa mbere mu mihigo. Yavuze ko azabanza gusigasira ibyo bagenzi be bagezeho, ahari ikibazo afatanye n’abaturage mu kugikemura.

Ati “Mu gukomeza guteza imbere umuturage rero tuzabereka amahirwe ahari kugira ngo tubafashe kwifasha. Urubyiruko rwo ni imbaraga z’ejo hazaza, tuzarushyira muri gahunda zose za Leta bakure bareba ko ibintu byose bibareba.’’

Meya Musabwasoni kandi yavuze ko Komite Nyobozi ayoboye izashyira imbere mu kwereka abaturage ibyo bakora kugira ngo bakomeze bafatanye mu kwesa imihigo no gukurikirana ibikorwa byose.

Bugesera: Kongera inzu zigeretse no gushakira abaturage akazi mu mishinga iri kuhakorerwa

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutwara Ezra Gahiga, yavuze ko muri aka karere hari imishinga myinshi ihambaye nk’uwo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege gishobora kuzura mu mwaka utaha, umushinga wo kubaka ahazabera irushanwa rya Formula One, imihanda n’ibindi byinshi.

Ati “Iryo terambere ryose riri kuza ntabwo ari iryirukana abaturage ahubwo rigomba kubazamura bakazamukana na ryo, uhereye nk’aho icyo kibuga kiri kubakwa kuko hazanubakwa Umujyi wa Airport City, hari ibikorwaremezo bikeneye kuhajya kandi bizatanga akazi. Turasaba abashoramari kuza bakatugana kugira ngo tubijyanemo.’’

Uyu muyobozi yijeje abaturage ba Bugesera ko azagerageza kubegera, kubasobanurira kugira ngo ibizakorwa byose bazafatanye kubigeraho.

Gatsibo: Kongera umusaruro w’ibihingwa no guteza imbere amasantere akomeye

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Sekanyange Jean Leonard, yavuze ko azashyira imbaraga mu kongera umusaruro w’ibihingwa ndetse no gushyira imbaraga mu kongera umukamo usanzwe uhaboneka.

Ati “Ikindi ni ukongera ibikorwaremezo mu karere kacu, iyo urebye imihanda ya kaburimbo dufite ntabwo iragera aho dushaka ko igera hose, muri iyi myaka rero tuzaharanira kuyongera, tunongere imihanda myiza ya latelitte dukora ku buryo ibasha gufasha abahinzi n’aborozi. Mu bindi bikorwaremezo dukeneye cyane ni ibiraro, kubaka amashuri, amashanyarazi ndetse n’amazi, aho hose tuzahashyiramo imbaraga dukomereze ku mishinga isanzwe ihari.’’

Meya Sekanyange yavuze ko bifuza guhanga imirimo ibyara inyungu mu rwego rwo gufasha abaturage gukora ku mafaranga kugira ngo bakomeze kwiteza imbere. Yavuze ko hari imishinga myinshi Leta yabahaye aho bagiye kuyikurikirana kugira ngo ibashe gutanga amazi n’amashanyarazi ku baturage benshi.

Nyagatare: Bagiye kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko icyo ashyize imbere muri iyi manda ari ukuvugurura ubuhinzi n’ubworozi kuko 79% by’abaturage ba Nyagatare ari abahinzi n’aborozi.

Ati “ Tuzibanda ku kuzamura umukamo inka iha umuturage uyorora, ubu impuzandego inka ikamwa litiro 2,3 bivuze ko umuturage wacu akibona amafaranga make. Rero tugiye gushaka uko umukamo wazamuka ku buryo umuturage abona umukamo uri hejuru, akinjiza amafaranga menshi kandi n’uruganda rwa Inyange rukabona amata. Ikindi hano usanga umuhinzi umwe asarura toni eshatu z’ibigori undi agasaruro toni 12, tugiye kureba uko tuziba icyo cyuho.’’

Meya Kakooza yakomeje avuga ko bazazamura icyanya cy’inganda cya Rutaraka gifite hegitari 254, kuri ubu yavuze ko bafitemo inganda enye aho bari gukora inyigo kugira ngo bashyiremo ibikorwaremezo birimo amazi, umuriro n’imihanda kugira ngo bakurure abashoramari.

Ati “Tubashije kugiramo inganda nyinshi zikoresha abakozi 3000, umujyi wacu wahindura isura ugatera imbere mu buryo bwihuse.’’

Kayonza: Bashyize imbere kwegera umuturage no kubaka imihanda ya kaburimbo mu mujyi

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko icyo bagiye gushyiramo imbaraga cyane ari ukwegera abaturage, bakabatega amatwi kandi bakagira uruhare mu bibakorerwa.

Ati “Nk’akarere gakorerwamo ibikorwa byinshi by’ubuhinzi n’ubworozi, turakomeza gushyira imbaraga mu buhinzi kugira ngo dukoreshe ubuhinzi bugezweho kandi icyiza ni uko abahinzi babyumva. Turakomeza kandi gufasha aborozi, tubunganire tunakemure ibibazo bahura na byo kugira ngo bakore ubworozi butanga umusaruro. Ibyo rero ntibyashoboka tudafatanyije n’abaturage kugira ngo babanze bamenye uruhare rwabo.’’

Meya Hategekimana yavuze ko bafite imishinga myinshi yongera ubuso bwuhirwaho, avuga ko imishinga yose irimo iyo kuhira bazayishyiramo imbaraga cyane kugira ngo itangire itange umusaruro.

Meya wa Ngoma ashyize imbere ibikorwaremezo bizatunganya umusaruro w’ubuhinzi

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, we yavuze ko muri iyi manda bagiye gushyira imbaraga mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku buryo utunganyirizwa muri aka karere ubundi ukagezwa ku masoko umeze neza.

Ati “Mu miyoborere myiza, tuzibanda ku mitangire ya serivisi twegera abaturage, tukabafasha kubakemurira ibibazo no kubaha serivisi nziza. Dufite kandi kongera ibikorwaremezo by’ubuzima, kurwanya ubukene no kurwanya igwingira.’’

Meya Niyonagira yavuze ko muri aka karere hakiri imihanda idakozwe neza, aho bazashyira imbaraga mu kuyikora neza. Yavuze ko kandi bazashyira imbaraga mu kongera ibikorwaremezo byo kuhira ku buryo abahinzi benshi cyane cyane abegereye ibishanga batongera guhungabanywa n’izuba kandi begereye ibiyaga byinshi.

Kirehe: Bashyize imbaraga mu kubaka uruganda rw’amazi

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko bazongera ubuso bw’ibyanya byuhirwa, kongera ibikorwaremezo nk’imihanda, amashanyarazi, amazi, ibyumba by’amashuri, amavuriro y’ibanze n’ibindi byinshi.

Ati “Mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ubu hari ibyanya byuhirwa byinshi bimaze gushyirwa mu karere kacu nk’ibyanya byuhirwa bya Mpanga, ETI Mpanga n’ibindi byinshi. Icyo twifuza ni uko bitaba ibikorwaremezo gusa ahubwo byanafasha abaturage kongera umusaruro, ahasarurwaga toni enye kuri hegitari, ubu intego ni uko umusaruro ugera kuri hegitari umunani kuzamura.’’

Meya Rangira asanga bizazamura ubukungu bw’abaturage. Ku bijyanye n’amazi, yavuze ko hari gahunda yo kubaka uruganda rw’amazi muri aka karere, bakazayishyiramo imbaraga cyane kugira ngo ruboneke.

Huye: Meya ahangayikishijwe n'abaturage bari munsi y'umurongo w'ubukene

Nshimiyimana Vedaste watowe nk'umuyobozi w'aka karere, yavuze ko atari ubwa mbere abaye mu buyobozi bwako kuko yakabereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa igihe kinini.

Akimara gutorwa, yagaragaje ko azibanda ku kurwanya ubukene mu baturage.

Ati "Aka karere nsanzwe nkazi, ariko ikintu kindi ku mutima ni imiryango ikiri munsi y'umurongo w'ubukene. Izo ngo turazizi kuko nari nsanzwe n'ubundi nshinzwe ibikorwa mu ntara, uturere twose tw'Intara y'Amajyepfo ndatuzi, by'umwihariko Akarere ka Huye nakoreye igihe kirekire. Nzi iyo miryango, nzafatanya na yo mbahuze n'amahirwe y'iterambere iyo miryango ikomeze izamukane n'abandi."

Nyamagabe: Kongera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, gutunganya imihanda itari nyabagendwa

Umuyobozi watowe mushya wa Nyamagabe, Habimana Thadee, asanga aka karere gakeneye cyane kongera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi.

Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati "Nk’uko mubizi aka karere k'icyaro gatuwe n'abantu benshi bakora ubuhinzi n'ubworozi. Tubona rero muri manda yacu dushaka kongera cyane ibijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi hamwe n'ibikorwaremezo byatuma n'umusaruro ugera ku isoko. Ibi bikazajyana no kuzamura ibijyanye n'imyumvire y'abaturage.”

Nyaruguru: Bazongera umusaruro w’icyayi

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Siboyintore Theodat, yabwiye IGIHE ko aka karere gafite byinshi bishobora gutuma ubukungu buzamuka by'umwihariko mu buhinzi bw'icyayi n'ibirayi.

Ati "Turashaka kongera umusaruro mu buhinzi n'ubworozi ku buryo buhagije, aho buri muturage azagira ibyo arya n'ibyo asagurira amasoko. By'umwihariko tuzamura imyumvire y'abaturage.”

Gisagara:Guteza imbere imibereho y’abaturage

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Ntihinyurwa Joseph, we asanga inzego zose zikwiye kuzamurirwa rimwe ahereye mu buhinzi, uburezi n'ubuzima ndetse n'ibikorwaremezo.

Ati "Ntabwo twavuga ko hari urwego tuzitaho cyane kurusha ahandi ahubwo zose tugiye kuzizamura tuzamura n'umusaruro kuri buri rwego ruhura n'ubuzima bw'abaturage. Duhereye mu buhinzi, kwita ku bibazo by'abaturage uburezi n'ubuzima, izo ni inkingi z'ibanze umuyobozi agomba kuba afite ku meza kugira ngo arebe ko zizamuka umunsi ku munsi."

Ruhango: Ashyize imbere gutanga serivisi nziza

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Mukasonga Virginia, yavuze ko azakorana na komite nyobozi yatowe yibanda ku bumwe bw’abo bakorera kandi ashyize imbere gutanga serivisi nziza kandi zihuse.

Yagize ati "Akarere ka Ruhango ni akarere k'ubuhinzi n'ubworozi, bityo hari ikibazo cyo kutabona imbuto ku gihe na byo tuzabikoraho dukoranye na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ku buryo imbuto yabonekera ku gihe kandi ihagije kandi ku giciro gito."

Nyanza: Azita ku mishinga n’abatishoboye

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Dr. Bimenyimana Pierre Célèstin, yavuze ko by'umwihariko hari imishinga itararangira irimo kubaka Gare ya Nyanza, kuvugurura isoko rya Nyanza, ndetse no kubaka Sitade ya Nyanza byose bizashyirwamo imbaraga

Ati "Ni imishinga minini yari yaratangiye kandi tugomba gukomeza ariko kandi Umujyi wa Nyanza ni umujyi ukeneye kuvugururwa ugatera imbere kandi bakoranye n'abafatanyabikorwa bazakurura abashoramari bazashora imari, Umujyi wa Nyanza uzagira isura nziza ku buryo buri wese yakwifuza kuza i Nyanza."

Dr. Bimenyimana yemeza ko bazateza imbere ubuhinzi n'ubworozi ku buryo umuturage wa Nyanza azihaza mu biribwa ndetse agasagurira isoko.

Yagize ati "Tuzita ku batishoboye barimo abafite ubumuga, abagore n'urubyiruko n'ibindi byiciro."

Meya wa Muhangaafite intego 10

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Niyonshuti Gérard, yiyemeje kurwanya ruswa n’akarengane, gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Muhanga buri muturage wese yibonamo, kubaka ibikorwaremezo bizamura ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage b’Akarere ka Muhanga nk’Umujyi ugaragiye Kigali, gukurikirana imihigo n’imitangire ya serivisi zihabwa abaturage kandi ku gihe, gutegura igenamigambi risubiza ibibazo by’Akarere.

Mu bindi yabwiye IGIHE harimo kwita no gukurikiranira hafi imishinga ihindura ubuzima n'imibereho myiza by’abaturage ikabafasha gutera imbere, kuzamura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi zitandukanye z’akarere n’ibindi.

Meya wa Kamonyi ashyize imbere ibintu 10

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Murekatete Patricie, yavuze ko azashyira imbere kuzamura imibereho myiza y'abaturage binyuze mu bikorwa bibateza imbere no kubafasha kuva mu bukene.

Harimo kandi kubaka Kamonyi ishingiye ku ikoranabuhanga n'udushya mu mitangire ya serivisi no mu miyoborere, kunoza imicungire y'umutungo n'imari bya Leta hagamijwe kongera umusaruro no gucunga neza umutungo rusange.

Ati "Mu 2031, Kamonyi izaba ari akarere gatekanye, gateye imbere, gafite ibikorwaremezo bihagije, serivisi zitangwa neza kandi abaturage bafite imibereho myiza, bagira uruhare rusesuye mu iterambere ryabo."

Ngororero bazibanda ku bikorwaremezo

Birorimana Jean Paul watowe ngo akorere mu ngata Nkusi Christophe ku buyobozi bw'Akarere ka Ngororero, yavuze ko mu byo bazibandaho harimo guteza imbere ibikorwaremezo n'imiturire ikumira ibiza, guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bitanga umusaruro no kurwanya ubukene mu miryango, imirire mibi n'igwingira mu bana.

Ati "Kugira ngo tubigereho, tuzategura kandi dushyire mu bikorwa imishinga itanga akazi, ihangana n'imihandagurikire y'ikirere kandi irengera ibidukikije. Tuzakomeza gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka, no gushyira imbaraga mu kureshya abashoramari dufatanije na PSF mu kubyaza umusaruro amahirwe ari mu karere kacu, cyane cyane amabuye y'agaciro na Pariki ya Gishwati- Mukura. Ikindi, tuzashyira imbaraga mu mikoranire n'abafatanyabikorwa."

IKarongi hazazamurwa ibipimo biri inyuma…

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko mu byo ashyize imbere harimo guteza imbere, ubuhinzi, ubworozi, ubukerarugendo na serivisi.

Ati "Tugiye kwicara turebe ibipimo bya NST2 biri inyuma, kuko mu burezi, mu buzima, mu bukungu n'imibereho myiza na serivisi aho hose hari hari ibyo akarere gasabwa kuzaba kagezeho muri NST2. Nzakorana na bagenzi banjye, abakozi b'akarere n'abaturage kugira ngo tuzamure ibipimo biri inyuma. Mu byo nzibandaho mu guteza imbere abaturage ba Karongi harimo ubuhinzi, ubworozi, n'ubukerarugendo."

Rutsiro bazarandura ubukene

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Gakumba Vincent, yavuze ko ikibazo cya mbere Rutsiro igomba guhangana na cyo ari ubukene kuko raporo ya EICV7 igaragaza ko mu 2024 abaturage 40,8% bari munsi y’umurongo w’ubukene, mu gihe ku rwego rw’igihugu ari 27,4%.

Ati "Rutsiro ikwiye kuva ku buryo bwo kurwanya ubukene bushingiye cyane ku gufasha umuturage kubaho, ikajya ku buryo bwo kubaka ubushobozi bwo kwinjiza amafaranga. Ibyo bisaba guhuza gahunda z’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi, amakoperative, imishinga mito n’iciriritse, abikorera, ibigo by’imari n’abafatanyabikorwa mu buryo butanga umusaruro ugaragara."

Meya Gakumba ateganya kongera imbaraga muri gahunda yo kwibanda ku minsi 1000 ya mbere y’umwana, imirire y’ababyeyi batwite n’abonsa, amata, amagi, imboga, imbuto, ibishyimbo n’ibindi biribwa bifite intungamubiri bigahabwa abana n’ababyeyi.

Ateganya kandi gushyira imbaraga mu kwihutisha ibikorwaremezo birimo umuhanda Mushubati-Musasa-Nkomero-Nkora ufite uburebure bw'ibilometero 41,5 uri ku kigero cya 91,5%, umuhanda Gahabwa-Bikono-Muramba ufite uburebure bw'ibilometero 3,7 uri ku kigero cya 27%, n’umuhanda Shusho-Kariba ufite uburebure bw'ibilometero 3,6 uri ku kigero cya 40%.

Rubavu izita ku mibereho, irwanye magendu…

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko bagiye gushyira imbaraga ku kumenya ubuzima bw’abaturage umunsi ku wundi no kwita ku kibazo cya magendu.

Ati “Kuyobora Akarere uba ushinzwe ubuzima bw’abaturage, tugiye kwita ku kumenya ubuzima n’imibereho ya buri muturage umunsi ku wundi, kuko uburyo abenshi bimuka baza gutura muri aka Karere byatumaga turangiza gukemura ikibazo tugasanga haracyari ikindi kitakemuwe. Ikindi n’uyu mupaka n’icyuho kuko tutarabasha guhagarika magendu uko bikwiye.”

Nyabihu bazashyira imbaraga mu buhinzi bw’icyayi…

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwingabire Jacqueline avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kongera ubuso buhingwaho icyayi no kwita ku buhinzi.

Ati “Iterambere ry’akarere rigiye kwihutishwa mu buryo byose, binyuze mu kongera ubuso buhingwaho icyayi nk’ubuhinzi bufite benshi bwahaye akazi, kwita ku buhinzi buteye imbere nk’uko dusanzwe turi akarere gafatwa nk’ikigega cy’Igihugu ndetse no guteza imbere ubukerarugendo.”

Bazanashyira imbaraga mu gusubiza mu ishuri abana baritaye, no kugabanya ibipimo by’igwingira kuko ibikenewe abaturage babasha ku byiyezereza ari nabyo bizabafasha mu gushyira imbaraga mu bukangurambaga.

Nyamasheke bazarangiza imihanda…

Mupenzi Narcise wongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyamasheke yavuze ko mu byo azashyiramo imbaraga muri manda nshya harimo kurangiza imihanda yari yaratangiye kubakwa, irimo uwa Bushenge–Shangi–Ntango, Ntendezi–Mwezi–Nyakabuye na Cyato–Rangiro–Yove.

Ati “Hari ibyo umuntu agira nyambere biba byihutirwa cyane. Murazi ko twari tumaze manda y’imyaka itanu kandi muri iyo manda hari ibyari biri gukorwa tugomba gukomeza kugira ngo birangire. […] Ibyo ni ibikorwa remezo byatangiye, tugiye gushyiramo ingufu dufatanyije n’abafatanyabikorwa kugira ngo birangire. Ibi ni ibikorwa remezo bizashamikiraho akandi kazi kenshi kazatuma abaturage bacu barushaho gutera imbere.”

Mu guteza imbere ibikorwa by’ubuvuzi n’uburezi, Ikigo Nderabuzima cya Mwezi cyari cyarubatswe mu 1950 ubu kiri kubakwa bundi bushya, mu gihe icya Yove na cyo kiri gusanwa.

Mu burezi, yavuze ko hazakomeza kongerwa ibyumba by’amashuri kugira ngo abana babone aho bigira kandi ireme ry’uburezi rirusheho kwiyongera.

IRusizi, ubufatanye buzabageza ku iterambere…

Sindayiheba Phanuel wongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Rusizi yagaragaje  ko gushyira hamwe no gukorera ku ntego imwe ari byo byafashije Rusizi kugera ku iterambere imaze kugeraho, asaba ko ubwo bufatanye bwakomeza.

Ati “Ndagira ngo mbibutse ko imbaraga zikomeye zatubashishije kugera aho tugeze ubu, nk’abaturage b’Akarere ka Rusizi, ari ugushyira hamwe. Ni ugutahiriza umugozi umwe. Ni ukwibuka ko ibyo dukora byose ari ubutumwa. Ubutumwa dufite bw’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu kandi intumwa iba ikwiye gusohoza ubutumwa kandi neza kugira ngo mu gihe cyo kubusoza izabishimirwe.”

Gakenke izubaka umujyi…

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine mu kiganiro na IGIHE yavuze ko Komite nyobozi nshya bazafatanya ifite gahunda yo gusubiza ibibazo abaturage bafite birimo:

Ati “Tuzibanda cyane ku kubaka no kubungabunga ibikorwaremezo birimo amazi, umuriro w’amashanyarazi n'imihanda, mu guhangana n’ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko, hazakorwa imishinga mishya izatanga akazi kuri benshi, no kurushaho gutanga serivisi neza, cyane cyane izo mu butaka n'imiturire. Harimo no guha ingurane abatarazibona ahakorewe imishinga itandukanye.”

Mu bindi harimo kubaka Umujyi wa Gakenke na Gare, Isoko kuko no kurandura ubukene n’igwingira  kandi abana bose bakajya ku ishuri.

Burera bazahangana n’igwingira

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Niyibizi Ildephonse avuga ko mu bibaraje inshinga harimo kugabanya igwingira n’imirire mibi, kandi ibikenewe byose babifite.

Ati “Dushyize imbere guhanaga n’ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana tukagira abana bafite ubuzima bwiza, dore ko dufite akarere gafite ubutaka n’ikirere byiza, tuzihutisha ikorwa ry’umuhanda Base-Butaro mu kurushaho koroshya ubuhahirane n’indi mihanda iduhuza n’utundi turere. Tuzihutisha kubaka amasoko y’inka mu kurushaho kuzamura imisoro n’amahoro, kwihutisha imishinga yo kugeza ku baturage amazi meza tugendeye ku ngano y’akanewe.”

I Musanze bazibana ku buhinzi no gukurikirana ubuzima bw’abacururizaga muri GOICO

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Berwa Marie Grace yabwiye IGIHE ko bazakomeza guteza imbere Umujyi wa Musanze, n’ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi.

“Tuzanakomeza gahunda yo kuvugurura umujyi ku bufatanye n’Urugaga rw’abikorera. No gukomeza gukurikirana imibereho y’abacuruzi bahuye n’ikibazo cy’inkongi yibasiye Isoko rya Goico.”

Hari kandi kuvugurura ubuhinzi binyuze muri gahunda y’ibyanya bigega by’ibiribwa, hari no kuvugurura ibigo Nderabuzima bitanu bishaje, no gukurikirana iyubakwa ry’ibitaro bishya bya Ruhengeri bizafasha kwihutisha serivisi zihabwa abarwayi.