Ni umugahango wabereye muri Village Urugwiro ku wa 30 Ukwakira 2026.

Abarahiye ni Uwacu Julienne wagizwe Ministiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Judith Uwizeye wagizwe Umusenateri, Mukashyaka Claudette wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, na Kubwimana Gratien wagizwe Umugenzuzi Mukuru Wungirije w’Imari ya Leta.

Perezida Kagame yavuze ko abamaze kurahira bari basanzwe mu zindi nshingano, ababwira ko ibyo igihugu kibitezeho bizwi, agaragaza ko ikiba gikenewe ari ukwisuzuma, umuntu akareba uko yakoze mu gihe cyashize kugira ngo amenye imbaraga bimusaba kugira ngo akore neza kurushaho.

Ati “Ikiba gikenewe ni ukugira ngo ubwacu duhitemo kwisuzuma, tumenye ngo ese mu bihe bishize twabikoraga dute? Ibi bindi tugiyemo biradusaba kongera imbaraga zingana iki kugira ngo dukore neza kurusha? Ariko ibi ni ibya buri wese.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje ati “Uyu ni umwanya wo gutekereza kugira ngo abantu bahore bashaka uburyo barushaho gukora neza uko bikwiye.”

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko iyo bakoze neza, abaturage babyungikiramo ariko ko iyo bakoze nabi, na byo bigira ingaruka mbi ku baturage.

Abarahiye bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Ukwakira 2026, n’impinduka mu buyobozi zatangajwe ku wa 27 Ukwakira 2026.

Uwacu warahiye uyu munsi, yabaye Minisitiri wa Siporo n’Umuco kuva muri Gashyantare 2015 kugeza mu Ukwakira 2018.

Mbere y’uko ahabwa inshingano nshya, yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itorero no Guteza Imbere Umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), inshingano yari afite kuva muri Mutarama 2024, nyuma aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri. Uwacu yasimbuye Judith Uwizeye wagizwe Umusenateri.

Uwizeye yinjiye muri Sena y’u Rwanda…

Uwizeye Judith yagizwe Umusenateri nyuma y’amezi ane agizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo kuko yari yayinjiyemo muri Kamena 2026.

Muri Guverinoma nshya yatangajwe muri Nyakanga 2025, Judith Uwizeye yari yagizwe Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika.

Uwizeye yize amategeko mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda [UNR], arangiza mu 2006, ndetse ahita akomereza mu cyiciro cya gatatu muri Kaminuza ya Groningen aho yize ibyerekeye ubukungu mpuzamahanga n’amategeko yerekeye ubucuruzi [International Economic and Business Law.]

Kuva mu 2006 kandi Uwizeye yatangiye kwigisha mu ishami ry’amategeko rya UNR.

Abagenzuzi bakuru b’imari ya Leta barahiye

Mukashyaka Claudette warahiriye inshingano zo kuba Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ni inzobere mu bugenzuzi bw’imari. Afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 15 mu bugenzuzi bw’imari.

Kuva mu 2021, yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Imbere muri I&M Bank Rwanda. Yanakoze mu Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Mukashyaka yari na Visi Perezida w’Ikigo cy’Abagenzuzi b’Imbere mu Rwanda, ushinzwe urwego rw’abikorera. Yayoboye kandi Komite y’Ubugenzuzi y’Inama y’Ubuyobozi y’Inteko Ishinga Amategeko.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Bukungu yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yasoje amasomo afite amanota yo ku rwego rwa mbere [distinction].

Undi warahiye ni Kubwimana Gratien, wagizwe Umugenzuzi Mukuru Wungirije w’Imari ya Leta .

Mbere yo guhabwa izi nshingano yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Inzego z’Ibanze, Imishinga, Gahunda n’Ubugenzuzi Bwihariye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2024.

Mbere yaho yakoze imirimo ijyanye n’imari n’Ubugenzuzi bw’imbere mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi no mu ryahoze ari Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST).