Yabigarutseho ku wa 3 Ugushyingo ubwo yagezaga ibisubizo mu magambo ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ku bibazo byagaragaye mu ngendo rusange Abadepite bagiriye hirya no hino mu gihugu, bijyanye no gutunganya umusaruro wa bimwe mu bihingwa no kuwubonera isoko.

Minisitiri Kajangwe yagaragaje ko urwego rwo gutunganya impu rukwiye gushyirwamo imbaraga, asobanura ko hari intambwe zimaze guterwa mu gutegura ishoramari rizaruteza imbere.

Ati “Umusaruro uva ku mpu ni umusaruro twagakwiye kuba dushyiramo imbaraga, kugeza ubu hakozwe inyigo y’aho uruganda rutunganya impu rushobora kujya i Gicumbi, inyigo ikaba yararangiye ndetse ubu hari gushakishwa umushoramari, tumaze no kuganira n’abashoramari barenze batatu kugira ngo babashe gushora imari muri uyu mushinga.”

Muri uyu mushinga, Leta izatanga ubutaka, hanashyirweho icyanya cyihariye kigenewe abatunganya impu n’abakora ibindi bicuruzwa bikomoka ku ruhu.

Minisitiri Kajangwe yasobanuye ko Leta izanashora amafaranga mu ikoranabuhanga ryo kwakira no gutunganya amazi mabi aturuka mu bikorwa byo gutunganya impu.

Yagaragaje ko iri shoramari rizakorwa ku bufatanye bwa Leta n’abikorera, hagamijwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga.

Ati “Iri ni ishoramari nka Leta twiyemeje gukora dufatanyije n’abikorera kugira ngo twihutishe iyi gahunda ndetse ikaba ari na bwo bwa mbere nka Leta twemeye nka Leta gushyiramo amafaranga muri uru rwego kugira ngo twihutishe ikorwa ry’uyu mushinga. Igihe umushoramari tuzaba twarangizanyije na we umushinga tuzawutangiza.”

Nubwo inyigo yarangiye kandi ibiganiro n’abashoramari bikaba bikomeje, Minisitiri Kajangwe ntiyagaragaje igihe nyacyo imirimo yo kubaka uruganda izatangirira cyangwa ingano y’amafaranga azashorwa muri uyu mushinga.

U Rwanda ruri gushaka umushoramari uzashora mu ruganda rutunganya impu