Mu masaha make yakurikiye itangazwa ry’uko Huang yasubijwe ku buyobozi, agaciro k’imigabane ya NVIDIA ku isoko kiyongereyeho miliyari 1000 y’Amadolari.
Gusubira ku buyobozi bwa NVIDIA byakurikiye ubutumwa bwa Perezida Donald Trump, wasabye inama y’ubutegetsi ya NVIDIA kumusubiza ku mirimo ye.
Icyumweru kimwe mbere yaho, ubuyobozi bwa NVIDIA bwari bwatangaje ko Huang atazagaruka, ndetse abayobozi b’inzibacyuho batangiye gutekereza ku mpinduka mu mikorere y’ikigo.
Icyakora, Guverinoma ya Amerika yatangaje ko nta mpungenge z’umutekano w’igihugu zatezwa no kugaruka kwe. Nyuma y’isaha imwe, Trump yemeje ko yavuganye n’inama y’ubutegetsi ya NVIDIA.
Huang azwiho gushyigikira ko u Bushinwa bwemererwa kugura utwuma tw’ikoranabuhanga tugezweho twa NVIDIA, dukoreshwa cyane mu guteza imbere ubwenge buhangano.
Ni umwe mu bantu bake bashobora kuvuga ko basobanukiwe imitekerereze ya Perezida Trump n’iya Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa.
Muri Amerika, hari abayobozi bashyigikira gukaza ibihano ku Bushinwa, mu gihe abandi bashyigikiye ibitekerezo bya Huang byo koroshya ubucuruzi bw’ikoranabuhanga.
Nubwo Huang yagarutse ku buyobozi, iperereza ryigenga ku buryo NVIDIA yubahiriza amategeko agenga ibyoherezwa mu mahanga riracyakomeje.
NVIDIA ifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubwenge buhangano, kuko ikora utwuma twifashishwa mu kubaka systeme zigezweho z’iri koranabuhanga.
Muri uyu mwaka, iki kigo cyinjije arenga miliyari 400 z’Amadolari, avuye kuri miliyari 27 z’Amadolari mu myaka ine ishize.
Uruhare rwa Huang mu kuzamura NVIDIA, kuva ku gukora ibikoresho by’amashusho byifashishwa muri mudasobwa kugeza ku kuba igihangange mu bwenge buhangano, ni rwo rwatumye agaragara nk’umuyobozi udashobora gusimbuzwa mu buryo bworoshye.
Gusubizwa mu buyobozi kwe byagereranyijwe n’irya Sam Altman muri OpenAI ndetse na Steve Jobs muri Apple, ariko rikaba ryaragize ingaruka zikomeye kurushaho ku gaciro k’imigabane.






Ibitekerezo 0