Uyu mubyeyi w’abana batanu, ufite imyaka 40, yanakatiwe kumara umwaka yaraciriwe ahandi. Ntiharamenyekana niba azoherezwa muri Kenya cyangwa mu wundi mujyi wo muri Arabie Saoudite.
Muthoni yabwiye New York Times ati “Mfite ubwoba bwinshi. Sintekereza ko nshobora kwihanganira izo nkoni.”
Yakoreraga mu ngo mu buryo bwemewe binyuze mu kigo Maharah Human Resources, ubwo yagiranaga umubano n’Umunyamisiri witwa Mohamud, akamutera inda. Yabwiye Polisi ko uwo mugabo yavuye mu gihugu.
Yabyariye mu macumbi y’abakozi muri Kanama 2025. Umugenzuzi yabasanze aho yamujyanye kwa muganga, aho Polisi yamufashe ikamubaza iby’iyo nda.
Nyuma yo kurekurwa, yangiwe gusubira mu macumbi y’abakozi no kwakirwa mu icumbi ry’abatishoboye. Ntiyabonye n’ubufasha bwa Ambasade ya Kenya, atangira kuba kuri sitasiyo ya lisansi yahuriragaho ababyeyi b’abimukira.
Nyuma Maharah yamuhaye icumbi, Ambasade imuha ibyangombwa byo gutaha, ariko urubanza rwamubujije kugenda.
Muthoni yavuze ko yahawe umusemuzi mu rukiko, ariko ntiyahabwa umwunganizi. Mu Ukwakira, abacamanza batatu b’i Riyadh bamuhamije gukora imibonano mpuzabitsina bamukatira inkoni 100 bashingiye ku mategeko ya Islam.
Umwanzuro w’urukiko ntugaragaza ko se w’umwana yakurikiranywe.
Ekaterina Porras Sivolobova, washinze umuryango Do Bold, yavuze ko icyo gihano kidahuye n’amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, kandi cyambura umubyeyi agaciro.
Mu 2020, Arabie Saoudite yatangaje ko igabanyije ikoreshwa ry’igihano cy’inkoni, ariko hasigaye icyuho ku byaha amategeko ya Islam agiteganyiriza, birimo imibonano mpuzabitsina ikozwe hagati y’abantu babiri batashyingiranywe.
Muthoni ntiyajuririye igihano kuko nta mwunganizi yari afite. Ati “Ni yo nzira yonyine ishobora kunsubiza iwacu ku bana banjye.”
Ntiharamenyekana igihe azakubitirwa. Ibyangombwa byo gutaha na byo byararangiye, bityo ntihamenyekane uko we n’umuhungu we Abudy, w’umwaka umwe, bazataha.
Iperereza rya New York Times ryagaragaje ko abakozi bo mu ngo bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba batwitiye muri Arabie Saoudite bahura n’inzitizi z’ubuyobozi n’ihohoterwa. Abana b’ababyeyi batashakanye na bo bivugwa ko bajya kwimwa ibyemezo by’amavuko.






Ibitekerezo 0