Ibi byabigaragajwe ubwo iyi komisiyo yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena raporo ku isuzuma rya raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2025. Muri uwo mwaka, uru rwego rwagenzuye ingengo y’imari ingana na miliyari 8000 Frw.

Perezida wa Komisiyo, Senateri Nsengiyumva Fulgence, yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu bwiyongere bw’inzego za Leta zibona raporo nta makemwa, haba mu kuzuza ibitabo by’ibaruramari, kubahiriza amategeko no kubahiriza ihame ryo gukoresha neza umutungo wa Leta.

Mu kuzuza ibitabo by’ibaruramari, inzego zabonye raporo nta makemwa zageze kuri 97% zivuye kuri 94% mu mwaka wari wabanje. Mu kubahiriza amategeko, zageze kuri 83% zivuye kuri 75%, mu gihe mu kubahiriza ihame ryo gukoresha neza umutungo wa Leta zageze kuri 79% zivuye kuri 66%.

Senateri Nsengiyumva yavuze ko nubwo hari intambwe iterwa kuri izo ngingo zose, hakiri inenge cyane cyane mu gukoresha amafaranga icyo yagenewe.

Mu mwaka warangiye muri Kamena 2025, amafaranga yakoreshejwe adafite inyandiko zisobanura impamvu yasohotse yari miliyoni 39,11 Frw, mu gihe mu mwaka wari wabanje yari miliyoni 136,68 Frw.

Ati “Nubwo bigabanyuka ariko nanone nta mafaranga yari akwiye gusohoka adafite impapuro ziyasohora.”

Raporo igaragaza ko amafaranga yasesaguwe yari miliyoni 474,65 Frw, avuye kuri miliyari 1,9 Frw, bivuze ko yagabanyutseho 75%.

Senateri Nsengiyumva yashimangiye ko “kumva amafaranga asesagurwa agera kuri miliyoni 475 Frw na byo ni ikintu kirimo inenge.”

Hari ibigo byishyura ba rwiyemezamirimo amafaranga arenze ayo bagenewe

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko mu mwaka warangiye muri Kamena 2025, hagaragaye amafaranga arenga miliyoni 86 Frw yishyuwe arenze ku yari ateganyijwe.

Senateri Nsengiyumva yavuze ko ibi bikigaragaza inenge ikomeye mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta.

Ati “Ni kimwe n’uko amafaranga yishyuwe ibirenze ibigomba kwishyurwa na yo yagaragaje ko ari miliyoni 86 Frw ubundi zigeze kuba miliyari 3 Frw, byaragabanyutse yego ariko nanone umuntu ntiyabura kunenga ko kwishyura amafaranga arenze agera kuri miliyoni 86 ibirenze ibyo wagombaga kwishyura harimo inenge ikomeye. Tukaba rero dusanga nubwo bigenda bigabanyuka ariko inenge mu micungire y’imari ya Leta iracyahari.”

WASAC Group imaze imyaka itanu itarabona 'nta makemwa'

Senateri Nsengiyumva yavuze ko mu bigo bya Leta bikora ubucuruzi n’ibitabukora, harimo ibyateye imbere mu mikorere, ariko hakaba n’ibikibona raporo ziri ku rwego rwa “biragayitse” na “byakwihanganirwa”.

Ati “Twavuga nk’ibibazo bigaragara muri  WASAC nko muri ya myaka itanu ishize  nta na rimwe bigeze babona raporo nta makemwa mu myaka itanu ikurikiranye, bigaragaza ko rero hakwiriye gufata ingamba.”

Hari bimwe mu bigo byavuye ku rwego rwa “biragayitse” bijya kuri “byakwihanganirwa”, ndetse bigera no kuri “nta makemwa”.

Mu bibazo inzego zihuriyeho harimo imishinga y’abaterankunga isinyirwa amasezerano ariko igatinda gutangira gushyirwa mu bikorwa. Ibi byagaragaye muri RTDA, RDB n’ahandi.

Ati “Buriya bukererwe buterwa n’uko akenshi hari ugutinda gukora inyingo, umuterankunga koko akaba yarasinye amasezera no gutera inkunga ariko inyingo ikaba itari yakorwa, gutanga isoko bigatinda cyangwa se bigatinzwa no kwimura abaturage.”

Hari kandi ubukererwe mu masezerano hagati ya Leta na ba rwiyemezamirimo, bukwiye gukemurwa.

Mu bindi bigomba kwitabwaho harimo amafaranga atangwa mbere y’itangira ry’imirimo (avance) yagiye atangwa rwiyemezamirimo atarerekwa aho agomba gukorera. Urugero ni miliyari 15 Frw zahawe rwiyemezamirimo ataratangira imirimo.

Hari n’imishinga itangira gushyirwa mu bikorwa abaturage batarishyurwa ingurane ikwiye, nyamara itegeko ryerekeye kwimura abaturage ku mpamvu z’inyungu rusange rikwiye gukurikizwa uko rimeze.

Perezida wa Sena, François-Xavier Kalinda, yavuze ko Sena izakomeza gukurikirana ibibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ikanagenzura ko inama yatanze zubahirizwa.

Ati “Ibi bikaba bizanyura muri komisiyo zinyuranye za Sena, buri Komisiyo ikazareba muri iyi raporo ibiri mu nshingano zayo kugira ngo ibikurikirane.”