Nduhungirehe yabwiye Televiziyo Rwanda ko ubu bufatanye bugamije kongerera u Rwanda ubumenyi n’ubushobozi mu nzego zitandukanye, zirimo ubuzima, ubuhinzi, ubushakashatsi n’inganda.
Ati “Twebwe nk’u Rwanda hari ibyo dusanzwe dukorana n’u Burusiya, mu bijyanye n’uburezi dufite abanyeshuri 59 baje kwiga kuri buruse z’u Burusiya ariko tukaba twarasabye n’izindi 100 hakaba ndetse b’abakozi bo mu nzego z’ubuzima baza kwihugura hano, hakaba n’ubufatanye dufite mu byerekeye ririya koranabuhanga rijyanye n’ingufu za Nucleaire.”
Yasobanuye ko kongera imyanya ihabwa abanyeshuri b’Abanyarwanda bishingira ku biganiro by’impande zombi no ku kamaro k’ubumenyi bahakura mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Ni uko ndetse n’ibyo bijyanye n’uburezi usanga imyanya baduha igenda yiyongera kuko tuba twabiganiriyeho tugasanga ibyo abo banyeshuri biga bitugirira akamaro, bigirira akamaro inganda zacu, bigirira akamaro ubukungu bw’u Rwanda tukavuga tuti ‘reka twongere umubare’.”
Ikoranabuhanga rya nucléaire mu buhinzi, ubuzima n’inganda
Minisitiri Nduhungirehe yanagarutse ku masezerano yashyiriweho umukono i Sochi, agamije gushyiraho ikigo cyo guteza imbere siyansi n’ikoranabuhanga rya nucléaire.
Yagaragaje ko icyo kigo kizafasha mu nzego zitandukanye z’ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Ati “Mu nama ya mbere navugaga yabereye i Sochi amasezerano yashyizweho yo gushyiraho ikigo cyo guteza imbere siyansi n’ikoranabuhanga rijyanye na nucléaire rizadufasha mu buhinzi, mu nzego z’ubuzima, mu bushakashatsi ndetse n’inganda. Ni ibintu rero byo kwishimira.”
Yashimangiye ko intego ari uguteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi, hanagurwa imikoranire y’u Burusiya n’umugabane wa Afurika.
Ati “Tugamije guteza imbere umubano wihariye w’u Rwanda n’u Burusiya ndetse n’umubano rusange hagati y’u Burusiya na Afurika.”
Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano
Nduhungirehe yavuze ko hari inzego zashyizweho zo gukurikirana imishinga ihuriweho, kandi ko impande zombi zikomeza kuganira ku buryo yashyirwa mu bikorwa.
Yasobanuye ko inama bitabira zitanga umwanya wo gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano rigeze n’uko ryakwihutishwa. Ambasade y’u Rwanda i Moscow n’iy’u Burusiya mu Rwanda na zo zigira uruhare muri iki gikorwa.
Ati “Iyo tuje no muri izi nama uba ari umwanya wo kugira ngo twongere turebe uko gushyira mu bikorwa byakwigira imbere, nk’uko mubizi hari ambasade y’u Rwanda hano i Moscow na ambasade y’u Burusiya mu Rwanda na zo zirakora kugira ngo turebe ukuntu amasezerano yose twashyizeho umukono ashyirwa mu bikorwa.”







Ibitekerezo 0