Mbirimo na Thrive
BK-BANNER
  • Kinyarwanda
  • English
  • French
IGEHE Logo
Hamwe natwe
  • Ahabanza
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuzima
  • Ubukerarugendo
  • Ubutabera
  • Ikoranabuhanga
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Amakuru
  • Diaspora
  • Abantu

Iyandikishe mu bohererezwa amakuru yacu

Amakuru agezweho ahita akugeraho

Dukurikire

Amakuru

  • Amakuru
  • Ubukungu
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Ubuzima
  • Ikoranabuhanga
  • Amashusho

IGIHE

  • Abo turi bo
  • Twandikire

Tugane

  • Kwamamaza
  • Gutanga amakuru
  • Amatangazo

Bana natwe aho uri hose

Application ya IGIHE wayisanga

  • Download on theApp Store
  • GET IT ONGoogle Play

© 2026 IGIHE.com. All rights reserved

  • Amategeko agenga imikoreshereze
  • Amategeko ajyanye n'amakuru bwite
Karirima A Ngarambe
Karirima A Ngarambe

X (Twitter)
Izanditswe na Karirima A Ngarambe
U Rwanda rwasabye abakora mu bukerarugendo kurusura mu kwagura ubufatanye
Umunsi 1 ushizeUbukerarugendo
U Rwanda rwasabye abakora mu bukerarugendo kurusura mu kwagura ubufatanye

Umujyanama wa Kabiri muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, Issa Mugabutsinze, mu izina rya Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Johnston Busingye, yasabye ibigo n’abakora mu bukerarugendo muri iki gihugu no mu bindi bitandukanye gusura u Rwanda, bakamenya ibyiza nyaburanga birurimo ndetse bakagura ubufatanye n’abarukoreramo.

U Rwanda ku mwanya wa gatanu mu hantu abantu bifuza gusura kubera ibintu nyaburanga
Hashize iminsi 2Amakuru
U Rwanda ku mwanya wa gatanu mu hantu abantu bifuza gusura kubera ibintu nyaburanga

U Rwanda rwegukanye umwanya wa gatanu mu cyiciro cy’ahantu abantu bifuza cyane gusura kubera ibyiza nyaburanga n’inyamaswa zo mu gasozi, mu bihembo bya Wanderlust Reader Travel Awards 2026.

U Rwanda rwatangiye gufata ibimenyetso ndangamiterere by’ababa muri Diaspora bazahabwa indangamuntu koranabuhanga
Hashize iminsi 2Amakuru
U Rwanda rwatangiye gufata ibimenyetso ndangamiterere by’ababa muri Diaspora bazahabwa indangamuntu koranabuhanga

U Rwanda rwatangiye igikorwa cyo kwandika no gufata amakuru y’Abanyarwanda baba mu mahanga kugira ngo bazahabwe indangamuntu koranabuhanga, gihera ku baba ku mugabane w’u Burayi.

U Rwanda rwamuritse ibyiza nyaburanga byarwo muri WTM London 2026
Hashize iminsi 4Amakuru
U Rwanda rwamuritse ibyiza nyaburanga byarwo muri WTM London 2026

U Rwanda, binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubukerarugendo rya World Travel Market (WTM) London, riba kuva ku wa 3 kugeza ku wa 5 Ugushyingo 2026. Binyuze muri Visit Rwanda, igihugu cyamuritse ibyiza nyaburanga na serivisi z’ubukerarugendo gitanga, kigamije gushimangira umwanya wacyo nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru, kwagura ubufatanye mpuzamahanga no gukurura ba mukerarugendo benshi baturutse mu mahanga.

FPR-Inkotanyi yavutse kubera imiyoborere mibi yari mu Rwanda – Bazivamo abwira Abanyarwanda baba i Burayi
Hashize iminsi 5Amahuriro
FPR-Inkotanyi yavutse kubera imiyoborere mibi yari mu Rwanda – Bazivamo abwira Abanyarwanda baba i Burayi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Christophe Bazivamo, yagaragaje ko igitekerezo cyo gushinga uyu muryango cyaturutse ku bibazo by’imiyoborere mibi byari byugarije u Rwanda, ashimangira ko urubyiruko rw’icyo gihe rwafashe iya mbere mu gushaka ibisubizo byari gutuma Abanyarwanda bongera kugira ishema n’agaciro mu gihugu cyabo no ku ruhando mpuzamahanga.

Australia: Abanyarwanda batuye muri Melbourne bizihije Umuganura
1 Ugu 2026Amahuriro
Australia: Abanyarwanda batuye muri Melbourne bizihije Umuganura

Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda batuye mu Mujyi wa Melbourne muri Australia bizihije umunsi w'Umuganura waranzwe no guhuza imiryango, kugaragaza ubwiza bw'umuco w'u Rwanda, gusangira, gusabana no kwishimira umusaruro.

Nta mukene tuzaba dufite muri 2050 – Bazivamo ku musanzu Abanyarwanda baba i Burayi bakwiye guha u Rwanda 
31 Ukw 2026Amahuriro
Nta mukene tuzaba dufite muri 2050 – Bazivamo ku musanzu Abanyarwanda baba i Burayi bakwiye guha u Rwanda 

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Christophe Bazivamo, yasabye Abanyarwanda baba i Burayi, by’umwihariko urubyiruko, gukoresha ubumenyi n’ubunararibonye bafite mu guteza imbere igihugu, kugira ngo intego yo kugira igihugu gikize mu 2050 izagerweho aho nta Munyarwanda ukennye uzaba ukiriho.

Amb. Shakilla Umutoni yashyikirije Perezida wa Mauritania impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda
20 Ukw 2026Amakuru
Amb. Shakilla Umutoni yashyikirije Perezida wa Mauritania impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Ambassaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, Shakilla K. Umutoni yashyikirije Perezida wa Mauritania Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Bimwe mu byafasha u Rwanda guhangana n’inkongi mu mboni z’inzobere
18 Ukw 2026Amakuru
Bimwe mu byafasha u Rwanda guhangana n’inkongi mu mboni z’inzobere

Impuguke mu kurwanya inkongi z’umuriro n’ubutabazi bwihuse, Rutagengwa Safari,  yagaragaje ko guhuza amahugurwa y’abaturage, igenzura ry’umutekano w’inyubako n’imyiteguro yo gutabara ari bimwe mu byafasha u Rwanda gukumira inkongi no kugabanya ingaruka zazo.

Ambasaderi w’u Rwanda yakiriye abanyeshuri 14 bagiye kwiga muri Hongrie
18 Ukw 2026Amakuru
Ambasaderi w’u Rwanda yakiriye abanyeshuri 14 bagiye kwiga muri Hongrie

Ambasaderi w’u Rwanda muri Hongrie, Margueritte Francoise Nyagahura yakiriye abanyeshuri 14 boherejwe na Leta y’u Rwanda gukomereza amasomo muri iki gihugu binyuze mu bufatanye hagati ya Leta zombi buzwi nka ‘Stipendium Hungaricum Programme’.

Uwamahoro Nadege yashyizwe mu bagore 100 b’indashyikirwa ku Isi bashimwe na FAO
17 Ukw 2026U Rwanda
Uwamahoro Nadege yashyizwe mu bagore 100 b’indashyikirwa ku Isi bashimwe na FAO

Umunyarwandakazi Uwamahoro Nadege, washinze ikigo Braimpire Ltd akaba n’Umuyobozi Mukuru wacyo, yatoranyijwe mu bagore 100 b’indashyikirwa ku Isi bashimwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO), kubera uruhare bagira mu guteza imbere ubuhinzi, urwego rw’ibiribwa n’icyaro.

Yagiye kwiga muri Espagne, ubu ni Umushakashatsi muri Kaminuza ya UC3M: Inkuru ya Hakizimana Gedeon
13 Ukw 2026Amakuru
Yagiye kwiga muri Espagne, ubu ni Umushakashatsi muri Kaminuza ya UC3M: Inkuru ya Hakizimana Gedeon

Hakizimana Gedeon, Umunyarwanda ukomoka mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba, yagiye muri Espagne afite intego yo gukomeza amasomo mu bijyanye n'ikoranabuhanga, aza kuhakura amahirwe yo gukora nk'umushakashatsi mu bwenge buhangano (Artificial Intelligence), ari na ko akomeza amasomo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (PhD), muri Kaminuza ya UC3M yitiriwe umwami Karoli wa 3 i Madrid.

Dutemberane Madrid, Umujyi u Rwanda ruherutse gufunguramo Ambasade (Amafoto)
11 Ukw 2026Ubukerarugendo
Dutemberane Madrid, Umujyi u Rwanda ruherutse gufunguramo Ambasade (Amafoto)

Madrid, Umurwa Mukuru wa Espagne, ni umwe mu mijyi ikomeye yo ku Mugabane w’u Burayi, uzwiho amateka akomeye, inyubako zifite ubwiza bwihariye, umuco ukungahaye n’ubuzima bw’abawutuye burangwa n’urusobe rw’ibikorwa bitandukanye.

U Rwanda rwamuritse ikawa yarwo i Genève
8 Ukw 2026Ibikorwa
U Rwanda rwamuritse ikawa yarwo i Genève

U Rwanda rwamuritse ikawa yarwo mu birori byabereye ku Cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i Genève, bizwi nka Palais des Nations byahuje abahagarariye ibihugu bihinga ikawa n’ibiyikoresha, imiryango mpuzamahanga n’abandi bafatanyabikorwa baharanira guteza imbere uru rwego.

Ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwandakazi mu nzira ishaka amasoko mashya i Madrid
6 Ukw 2026Ibikorwa
Ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwandakazi mu nzira ishaka amasoko mashya i Madrid

Ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwandakazi 11 bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya Fruit Attraction ribera i Madrid muri Espagne, ku munsi wa mbere hibandwa ku biganiro n’abashobora kugura ibicuruzwa byabo, ndetse no kongera guhura n’abafatanyabikorwa basanzwe bakorana na bo mu Burayi no mu bindi bice by’Isi.

Abanyarwanda baba muri Turikiya bizihije Umunsi wo Gukunda Igihugu
5 Ukw 2026Diaspora
Abanyarwanda baba muri Turikiya bizihije Umunsi wo Gukunda Igihugu

Abanyarwanda batuye muri Turikiya, biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri n’inshuti zabo, bahuriye mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi wo Gukunda Igihugu, bibutswa gukomeza kuzirikana no kwimakaza indangagaciro nyarwanda, by’umwihariko gukunda igihugu.

Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Espagne
2 Ukw 2026U Rwanda
Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Espagne

Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yashyikirije Umuyobozi Mukuru ushinzwe Protocole muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Espagne, Adrián Martín Couce, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira Urwanda mu Bwami bwa Espagne.

Maranatha Teenager, umushinga ugamije gufasha urubyiruko washibutse ku nzozi z’umwana
30 Nze 2026Ibikorwa
Maranatha Teenager, umushinga ugamije gufasha urubyiruko washibutse ku nzozi z’umwana

Umuryango Maranatha Teenager’s Organization watangiriye mu Bubiligi muri Mutarama 2021, washibutse ku nzozi za Kasine Marie Grace, wumvaga yashinga ikigo gifasha imfubyi, zaje gukura zivamo ikigo gifasha urubyiruko n’imiryango itishoboye. Uyu muryango uzatangizwa ku mugaragaro mu 2027.

U Bwongereza: U Rwanda rwitabiriye FPC Fresh Awards, imurikirwamo umusaruro ukomoka ku buhinzi
27 Nze 2026Ibikorwa
U Bwongereza: U Rwanda rwitabiriye FPC Fresh Awards, imurikirwamo umusaruro ukomoka ku buhinzi

U Rwanda rwitabiriye imurikabikorwa ry’umusaruro ukomoka ku buhinzi rizwi nka FPC Fresh Awards aho abacuruza uyu musaruro bamurika ibikorwa byabo, bagahura n’abaguzi b’umusaruro wabo.

Buhanga Eco Lodge y’i Musanze igiye kongerwamo Villa
25 Nze 2026Ubukerarugendo
Buhanga Eco Lodge y'i Musanze igiye kongerwamo Villa

Ubuyobozi bwa Buhanga Eco Lodge bwatangaje ko burimbanyije imirimo yo kwagura iyi hoteli mu gice cyayo cya gatatu, mu rwego rwo gukomeza kwakirana ikaze abayigana no gukomeza guteza imbere ubukerarugendo.

Komeza udukurikire
Facebook
Youtube
TikTok
WhatsApp
X (Twitter)
Instagram