Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Perezida wa Ibuka Mémoire et Justice – Suisse, César Murangira, yashimye raporo ya Guverinoma y'u Busuwisi n'ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Basel byashyizwe ahagaragara ku wa 25 Ugushyingo 2026, avuga ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kumenya ukuri.

Icyakora, yavuze ko ibyavuye muri izo raporo bitagomba gufatwa nk'iherezo ry'iperereza ku ruhare rw'u Busuwisi muri iki kibazo.

Raporo yasuzumye uburyo Félicien Kabuga, ufatwa nk'umwe mu baterankunga n'abashyigikiye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashoboye kwinjira mu Busuwisi ku wa 22 Nyakanga 1994, akahamara igihe mbere yo koherezwa muri Zaïre muri Kanama uwo mwaka.

Ibyavuye muri iyo raporo bigaragaza amakosa atandukanye yakozwe mu gukurikirana ikibazo cye. Guverinoma y'u Busuwisi yemeye ko kwinjira kwa Kabuga muri icyo gihugu byaturutse ku burangare bwashoboraga kwirindwa no kudahuza ibikorwa hagati y'inzego z'ubuyobozi.

Ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Basel na bwo bwagaragaje ko nubwo icyemezo cyo kohereza Kabuga muri Zaïre cyari cyemewe n'amategeko yariho icyo gihe, hari ubundi buryo bwashoboraga kwifashishwa, burimo kumutangiraho iperereza nshinjabyaha cyangwa gutegereza ko hashobora gutangwa ubusabe bwo kumwohereza mu kindi gihugu kugira ngo akurikiranwe n'ubutabera.

Kuri Murangira, kuba icyemezo cyarubahirije amategeko y'igihugu yariho icyo gihe ntibihagije kugira ngo ibibazo byose bijyanye n'inshingano z'abagize uruhare muri iki kibazo bifatwe nk'ibyakemutse.

Asanga hakwiye no gusuzumwa uruhande rw'imyitwarire, urwa politiki n'urw'amateka.

Yibukije ko muri Gicurasi 1994, u Busuwisi bwari bwaremeye imbere y'Umuryango w'Abibumbye ko ibyaberaga mu Rwanda byari Jenoside.

Avuga ko hakwiye no kuzirikanwa umubano wa hafi wari hagati y'u Rwanda n'u Busuwisi, by'umwihariko mu bijyanye n'ubufatanye mu iterambere.

Murangira yashimangiye ko urupfu rwa Félicien Kabuga, wapfiriye i La Haye ku wa 16 Gicurasi 2026 ataraburanishwa, rutagomba gutuma ibikorwa byo gushakisha ukuri bihagarara.

Yasabye ko hakorwa ubushakashatsi bwigenga kandi bucukumbuye ku mateka y'uruhare rw'u Busuwisi mu byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku bwe, ubwo bushakashatsi bukwiye gusuzuma ibijyanye na politiki, dipolomasi, ubukungu n'imari, ndetse n'inshingano za buri muntu ku giti cye n'iz'inzego zitandukanye.

Yashimangiye kandi akamaro ko kubungabunga inyandiko z'amateka no gutuma abantu bashobora kuzigeraho.

Murangira yavuze ko gutangaza izi raporo zombi ari intambwe ikomeye, ariko ko ibikorwa byo gushakisha ukuri bigomba gukomeza, mu rwego rwo guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kubaha abayirokotse.