Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César, yagaragarije abakora mu rwego rw’ubukerarugendo muri icyo gihugu amahirwe y’ishoramari ari mu bukerarugendo bw’u Rwanda, abashishikariza kurushaho guteza imbere ubufatanye n’ibigo nyarwanda bikora muri uru rwego.

Yabigarutseho mu gikorwa cya Visit Rwanda Roadshow cyabereye mu Mujyi wa Munich mu Budage, kigamije kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’u Rwanda no guteza imbere ubufatanye n’abakora mu rwego rw’ubukerarugendo.

Ambasaderi Igor César yasabye abitabiriye iki gikorwa kudafata u Rwanda nk’igihugu kizwi gusa kubera amateka cyanyuzemo cyangwa ubuso bwacyo buto, ahubwo bakarubonamo igihugu gifite urwego rw’ubukerarugendo rukomeje gutera imbere, ibikorwaremezo bigezweho, gahunda zo kubungabunga ibidukikije n’amahirwe y’ishoramari.

Ati “U Rwanda ni igihugu gifite byinshi birenze amateka yarwo, kandi rwose birenze ubuso bwarwo.”

Igihugu cyubakiye ku iterambere no kugira intego

Ambasaderi Igor César yasobanuye inkomoko y’izina Rwanda, rikomoka ku nshinga y’Ikinyarwanda ‘kwanda’, bisobanura kwaguka.

Yagarutse kandi ku izina Kigali, avuga ko ryumvikanisha ubunini, agaragaza uburyo Abanyarwanda bafata igihugu cyabo nk'igifite intego zo gukomeza gukura no gutera imbere.

Yanavuze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko nyuma yayo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kongera kwiyubaka, gushimangira ubumwe bw'Abanyarwanda no kubakira ku bushobozi bw'abaturage barwo bwo kwihangana, kugira ubutwari no guhanga udushya.

Yavuze ko izo ndangagaciro zagize uruhare mu gutuma u Rwanda rumenyekana nk'igihugu gifite umutekano kandi kirangwa n'imikorere inoze.

Ambasaderi Igor César yagaragaje ko nubwo u Rwanda rufite ubuso buto, rufite ibyiza nyaburanga byinshi bituma ba mukerarugendo bahabona amahitamo atandukanye.

Yavuze ko abasura u Rwanda bashobora kujya mu Birunga gusura ingagi zo mu misozi n'inkende, gutembera mu mashyamba ya Nyungwe na Gishwati-Mukura, gusura inguge no kugendera ku kiraro cyo mu kirere kizwi nka Canopy Walk.

Bashobora kandi gusura Pariki y'Igihugu y'Akagera, bakarebera inyamaswa eshanu nini zizwi nka Big Five.

Yashimangiye ko u Rwanda rushyira imbere kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo burambye, rushingiye kuri gahunda yo kwakira ba mukerarugendo bake ariko bishyura amafaranga menshi, hagamijwe kugabanya ingaruka ubukerarugendo bushobora kugira ku bidukikije.

Ubu buryo bugamije kugenzura umubare w'abasura ibyiza nyaburanga, mu gihe amafaranga ava mu bukerarugendo agira uruhare mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima no guteza imbere imibereho y'abaturage baturiye pariki.

Inyamaswa nini zo mu Akagera ziyongereye zikabakaba ibihumbi 12

Ambasaderi Igor César yagaragaje ko intambwe u Rwanda rwateye mu kubungabunga ibidukikije, harimo izamuka ry'umubare w'inyamaswa nini muri Pariki y'Igihugu y'Akagera.

Yavuze ko mu 2010, iyi pariki yari ifite inyamaswa nini zitageze ku 5.000, ariko ubu zikaba zikabakaba 12.000.

Uku kwiyongera kwatewe n'ingamba zo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, zirimo kugarura intare mu 2015 n'inkura mu 2017 no mu 2025.

Ambasaderi César yagarutse kandi kuri gahunda zo gusubiranya ibishanga, zagize uruhare mu kongera umubare w'imisambi, inyoni ziri mu bwoko bwugarijwe zenda kuzimira.

Yagaragaje ko umubare w'imisambi wavuye kuri 487 mu 2017, ugera ku 1.200 mu 2025, bivuze ko wikubye inshuro zirenga ebyiri.

U Rwanda rwinjije miliyoni 685$ mu bukerarugendo mu 2025

Ambasaderi Igor César yagaragaje ko urwego rw'ubukerarugendo mu Rwanda rukomeje kwaguka, haba mu mubare w'abasura igihugu no mu mafaranga rwinjiza.

Mu 2025, u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo n'abandi bashyitsi bagera kuri miliyoni 1,5, biyongereyeho 9%.

Amafaranga igihugu cyinjije mu bukerarugendo na yo yiyongereye ava kuri miliyoni 647$ mu 2024, agera kuri miliyoni 685$ mu 2025.

Yagaragaje ko iri terambere rijyana n'izamuka ry'ishoramari mu rwego rw'amahoteli n'ibikorwa byo kwakira abashyitsi, aho ibigo mpuzamahanga bikomeye birimo Wilderness, Singita na One&Only bikorera mu Rwanda.

Yongeyeho ko u Rwanda rukomeje gushora imari mu guhugura abakozi bakora mu rwego rwo kwakira abashyitsi no kuzamura ireme rya serivisi bahabwa.

U Rwanda rworohereza ba mukerarugendo baturuka mu Budage

Ambasaderi Igor César yabwiye abakora mu bukerarugendo mu Budage ko u Rwanda rufite ibikenewe n'abagenzi bashaka serivisi nziza, zizewe kandi zubahiriza ihame ryo kubungabunga ibidukikije.

Yibukije ko abagana u Rwanda bashobora kubona viza bageze mu gihugu, bikaborohereza gutegura ingendo zabo.

Yagaragaje kandi ko Kigali yahujwe n'imijyi ikomeye yo ku Isi binyuze mu ndege z'ibigo bitandukanye birimo RwandAir, Brussels Airlines, KLM, Turkish Airlines, Qatar Airways na Ethiopian Airlines.

Yasobanuye ko amezi ya Kamena kugeza muri Kanama, ndetse n'Ukuboza kugeza muri Gashyantare, ari mu bihe byiza byo gusura u Rwanda.

Kigali, igicumbi cy'inama mpuzamahanga

Ambasaderi Igor César yagaragaje ko Kigali ikomeje kwigaragaza nk'umujyi ukomeye mu kwakira inama, imurikagurisha n'ibindi bikorwa mpuzamahanga, bizwi nka MICE.

Yatanze ingero z'ibikorwa bikomeye u Rwanda rwakiriye, birimo Inteko Rusange y'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA Congress) yabaye mu 2023, Shampiyona y'Isi y'Amagare yabaye mu 2025 n'amarushanwa ya FIFA Series yabaye muri Werurwe 2026.

Yagarutse kandi ku masezerano y'amateka y'imyaka 10 ajyanye na Formula 1, agamije kuzana isiganwa rya Grand Prix mu Rwanda mu ntangiriro z'imyaka ya 2030.

Yasobanuye ko umuhanda uteganyijwe kuzakoreshwa muri ayo masiganwa mu Karere ka Bugesera uri gutegurwa ku buryo uzahuza n'imiterere karemano y'ako gace, by'umwihariko imisozi n'ubutumburuke butandukanye.

Ambasaderi Igor César yashishikarije ibigo bitegura ingendo, ibiro bishinzwe ubukerarugendo n'abandi bakora muri uru rwego mu Budage gutegura gahunda zitandukanye zo gusura u Rwanda.

Yabasabye kudashingira gusa ku gusura ingagi zo mu misozi miremire, ahubwo bagategura ingendo zikomatanya gusura Pariki y'Igihugu y'Akagera, amashyamba kimeza y'u Rwanda, Umujyi wa Kigali n'inkengero z'Ikiyaga cya Kivu.

Yashishikarije abitabiriye iki gikorwa kubyaza umusaruro amahirwe yo guhura n'ibigo nyarwanda bitegura ingendo za ba mukerarugendo ndetse n'abakora mu rwego rw'amahoteli bitabiriye Visit Rwanda Roadshow yabereye i Munich.

Ambasaderi Igor César yasabye Abadage benshi gusura u Rwanda, Igihugu cy'Imisozi Igihumbi, gifite ibyiza nyaburanga n'abaturage bagira uruhare mu gutuma kiba ahantu hihariye ho gusura.

[email protected]