Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Eric Ngabo, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyatangiriye i Varsovie muri Pologne, ahabereye umwiherero w’Abanyarwanda baba i Burayi, kikazakomeza binyuze muri Ambasade z’u Rwanda.
Yasobanuye ko kuba uwo mwiherero wari wahurije hamwe Abanyarwanda benshi byabaye umwanya wo gutangiza iyi gahunda muri Diaspora, nyuma y’uko yari imaze igihe ikorerwa imbere mu gihugu.
Ati “Byari bitaratangira muri diaspora ariko kubera umwiherero w’Abanyarwanda baba i Burayi wabereye i Varsovie twabonye ko ari umwanya mwiza wo kubasanga aho bari ari benshi tugatangiza iki gikorwa, ariko ntikiriburangirire hano.”
Ngabo yavuze ko mbere yo gutangira kwakira abitabiriye umwiherero, habanje amahugurwa yamaze icyumweru yahuje abakozi ba Ambasade z’u Rwanda, bigishwa uko bafata amakuru, bayakosora ndetse bakandika abasaba indangamuntu nshya.
Nyuma y’ayo mahugurwa, hakurikiye iminsi ibiri yo guha serivisi Abanyarwanda bari bitabiriye umwiherero.
Abatarabashije kuhagera basabwe kwegera Ambasade zibahagarariye kugira ngo na bo bafashwe kwiyandikisha.
Ati “N’abandi bahumure ambasade zirakomeza gutanga iyi serivisi, twabitangiriye hano. Ni intangiriro, ubu abatarabishoboye bazajya kuri ambasade ibafashe.”
Yagaragaje ko nubwo gahunda yahereye mu Burayi, iteganyijwe no ku migabane ya Afurika, Aziya na Amerika. Yasabye Abanyarwanda baba muri Diaspora kwitabira kwibaruza hakiri kare kugira ngo indangamuntu niziboneka bazabe mu bazihabwa mbere.
Mbere yo kujya kuri Ambasade, Abanyarwanda bashobora kubanza gukosora amakuru yabo bifashishije urubuga Irembo. Ambasade izajya iyemeza, inafate ibikumwe n’amakuru y’imboni akenewe ku ndangamuntu nshya.
Yasobanuye ko iyi ndangamuntu izagira uruhare mu guhuza amakuru y’umuturage, bigafasha inzego zitanga serivisi kuyifashisha mu kumenya umwirondoro we no kumufasha mu buryo bwihuse.
Yatanze urugero rw’uko umuturage ushaka serivisi ashobora gusabwa icyangombwa cyemeza ko yashatse cyangwa ko ari ingaragu, kandi ayo makuru asanzwe azwi n’inzego za Leta. Indangamuntu koranabuhanga izafasha guhuza ayo makuru, bigabanye ibyo umuturage asabwa.
Ati “Indangamuntu koranabuhanga izadufasha guhuza ayo makuru ku buryo serivisi zizatangwa mu buryo bwihuse kandi zitangirwe ahantu hariho hose.”
Ku Banyarwanda baba mu mahanga, yavuze ko hari abashaka ibyangombwa ku Irembo bikabagora, bakitabaza abatanga serivisi zayo cyangwa abandi bantu kugira ngo babafashe. Iyi ndangamuntu izafasha kubegereza serivisi aho bari hose ku Isi.
Ngabo yasobanuye kandi ko hazabaho indangamuntu ifatika, ikajyana n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugaragaza umwirondoro w’umuturage.
Ku bijyanye no kurinda amakuru bwite, yavuze ko umuturage azajya atanga uburenganzira bwo gukoresha amakuru ye, akabyemeza kuri telefoni igihe asaba serivisi zibikeneye.
Yatanze urugero rw’umuntu ushaka gufungura konti muri banki, aho mbere yo gukoresha amakuru y’umwirondoro we, systeme izajya imusaba kubyemeza.
Yashimangiye ko kugira amakuru y’irangamimerere yizewe kandi ahujwe bizafasha kunoza imitangire ya serivisi, bikajyana n’intego y’u Rwanda yo kubaka igihugu gishingiye ku ikoranabuhanga.












Ibitekerezo 0