Ni igikorwa cyabaye ku wa 31 Ugushyingo 2026, gikozwe n’Abanyarwanda bibumbiye muri RCA VIC Australia n’inshuti z’u Rwanda.

Urubyiruko ndetse n’ababyeyi babo bongeye guhura basangira amwe mu mafunguro ya Kinyarwanda ndetse no gucinya akadiho mu mbyino Nyarwanda zitandukanye.

Muri iki gitaramo hasobanuwe ibyiza biranga umuco w'u Rwanda muri rusange ndetse by’umwihariko umunsi w’Umuganura aho Abanyarwanda baba bongera gushyira hamwe bagasangira umusaruro baba bagezeho .

Dr Enid Muragira uyobora uUmuryango w’Abanyarwanda batuye muri Melbourne (RCA VIC) yabashimiye uruhare rwabo mu guteza imbere igihugu cyababyaye.

Yabasabye gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda no gushyigikira gahunda za Leta kuko ari byo bizafasha kugera ku iterambere

Yashimiye kandi ubuyobozi bwa Ambassade y’u Rwanda muri Australia by’umwihariko Consul general Michael Roux uhagarariye inyungu zu Rwanda muri Australia ku mikoranire myiza mu kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda batuye muri Australia .

Ni umunsi waranzwe n’imbyino gakondo aho urubyiruko ndetse n’ababyeyi babo bacinye akadiho mu ndirimbo zitandukanye

Usibye Abanyarwanda, muri ibi birori hari n’Abarundi na bo bari baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwerekana ko basenyera umugozi umwe muri byose.

Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye muri Melbourne RCA Victoria Australia ryiyemeje gushyigikira gahunda za Leta aho nko muri uyu mwaka wa 2026 babashije gutangiza gahunda yo kwigisha abana bato kwiga kuvuga ndetse no kunoza Ikinyarwanda mu rwego rwo gusigasira umuco na kurazira biranga abanyarwanda.

Muri uyu mwaka kandi babashije kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage 500 bo mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’iburasirazuba.

Iri shyirahamwe ryashinzwe ndetse ritangizwa ku mugaragaro muri Gicurasi 2026.

Rifite intego yo gukomeza gufatanya n’Abanyarwanda gushyira hamwe ndetse no gukomeza gushyigikira gahunda zose za leta zo guteza imbere Abanyarwanda.