Uyu muyobozi wa SASA GROUP RWANDA, ikigo gitanga amahugurwa ku bijyanye no kwirinda no kuzimya inkongi, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, asobanura ko kugira ibikoresho bizimya umuriro bidahagije igihe abantu batazi kubikoresha cyangwa kumenya ibishobora guteza inkongi hakiri kare.

Yagize ati “Ni yo mpamvu ari ngombwa ko abantu bigishwa mu buryo bufatika, bakamenya gukumira inkongi, gukoresha ibikoresho by’umutekano no kugira gahunda yo gusohoka mu nyubako mu gihe habaye impanuka.”

Ibi yabigarutseho nyuma y’inkongi yibasiye GOICO Plaza i Musanze, aho SASA GROUP RWANDA yanatanze ubutumwa bwo kwihanganisha abacuruzi n’abaturage bagizweho ingaruka na yo.

Buri nkongi ikwiye gusuzumwa ukwayo

Rutagengwa yasobanuye ko inkongi zishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, zirimo imikoreshereze mibi y’amashanyarazi, uburangare no kutita ku ngamba zo kuzikumira.

Yatanze urugero rw’insinga zitujuje ubuziranenge, gucomeka ibikoresho byinshi birenze ubushobozi bw’umuyoboro w’amashanyarazi no gukoresha ibikoresho byangiritse.

Mu ngo, yavuze ko gusiga amashyiga cyangwa buji byaka nta muntu uri hafi, gukoresha gaz nabi no kubika ibicanwa ahatabugenewe na byo bishobora guteza inkongi.

Icyakora, yashimangiye ko izo mpamvu zidakwiriye guhita zifatwa nk’izasobanura buri nkongi yabaye hatabanje gukorwa iperereza.

Ati “Icy’ingenzi ni uko tutagomba gufata inkongi zose nk’izifite impamvu imwe. Buri mpanuka ikwiye gukorerwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyayiteye, maze hafatwe ingamba zikumira ko yakongera kuba.”

Yagaragaje kandi ko kutagira ibikoresho bitahura umwotsi n’ibyo kuzimya umuriro ugitangira bishobora gutuma inkongi itinda kumenyekana, ikabanza gukwira.

Umutekano uhera ku gishushanyo cy’inzu

Rutagengwa yavuze ko nyir’inyubako akwiye gutekereza ku mutekano wayo kuva mu gihe cyo kuyishushanya, aho gutegereza ko yuzura.

Ati “By’umwihariko, umutekano w’inyubako ntugomba gufatwa nk’ikintu cyongerwaho nyuma yo kuyubaka. Ugomba kuba umwe mu migambi y’ibanze kuva igishushanyo cyayo gitegurwa.”

Mu byo agaragaza ko bikwiye kwitabwaho harimo gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi byujuje ubuziranenge, insinga zijyanye n’ingano y’umuriro zizatwara no kwifashisha abahanga babifitiye ubumenyi.

Hiyongeraho guhitamo ibikoresho by’ubwubatsi bitekanye no guteganya inzira zo gusohoka mu gihe cy’impanuka.

Yasabye kandi ko inyubako zigira kizimyamoto, ibyuma bitahura umwotsi n’ibindi bikoresho by’umutekano bijyanye n’imikoreshereze yazo, gaz n’ibicanwa bikabikwa ahabugenewe.

Amahugurwa akwiye kurenga ku kuzuza ibisabwa

Rutagengwa agaragaza ko kimwe mu bibazo byongera ibyago ari ukutagira ubumenyi buhagije ku gukumira inkongi no kwitwara igihe zibaye.

Ati “Kuba umuntu afite kizimyamoto ntibihagije niba atazi kuyikoresha neza cyangwa igihe agomba guhita ava ahari inkongi agasaba ubutabazi.”

Yavuze ko hari n’abashobora kugerageza kuzimya umuriro bakoresheje amazi kandi watewe n’amashanyarazi cyangwa amavuta yaka, bikarushaho kongera ibyago.

Ni yo mpamvu asanga amahugurwa akwiye gufasha abantu kumenya ibimenyetso biburira, gukoresha ibikoresho by’umutekano no gusohoka mu nyubako mu buryo butekanye.

Ati “Amahugurwa ntakwiye kuba ayo kuzuza ibisabwa gusa, ahubwo agomba gufasha abantu kumenya ibyago, kubikumira no kugira icyo bakora mu buryo bwihuse kandi bwizewe igihe inkongi ibaye.”

SASA GROUP RWANDA itanga amahugurwa yo gukumira no kurwanya inkongi. Rutagengwa ashishikariza ingo, amashuri, amahoteli, amasoko, inganda n’ibindi bigo kuyitabira, kugira ngo kwirinda bibe umuco aho gutegereza ko impanuka iba.

Ubwishingizi burafasha, ariko ntibusimbura gukumira

Ku bijyanye n’ubwishingizi bw’inkongi, Rutagengwa yavuze ko zimwe mu mbogamizi zishobora gutuma abantu batabugana zirimo kutamenya akamaro kabwo, ubushobozi bw’amafaranga no kumva ko impanuka itazabageraho.

Yagaragaje kandi ko kudasobanukirwa ibikubiye mu masezerano y’ubwishingizi n’uko indishyi zitangwa bishobora gutuma abantu batabugirira icyizere.

Asanga ibigo by’ubwishingizi bikwiye gusobanura serivisi zabyo mu rurimi rwumvikana, bikagaragaza ibyo byishyura, ibyo bitishyura n’uburyo bwo gusaba indishyi.

Ati “Ni ngombwa ko abantu bumva ko ubwishingizi butabuza inkongi kuba, ahubwo bufasha kugabanya igihombo cy’amafaranga iyo habaye impanuka iri mu bwishingizi.”

Yongeyeho ati “Icyakora, ubwishingizi bugomba kujyana no gukumira ibyago, kuko kurinda ubuzima n’umutungo ari byo biza mbere.”

Igenzura n’amakuru yizewe byafasha gufata ingamba

Rutagengwa yasabye ko hakazwa igenzura ry’umutekano w’inyubako nshya n’izisanzwe zikoreshwa, hakitabwa ku mashanyarazi, inzira zo gusohoka n’ibikoresho byo kuzimya inkongi.

Yagaragaje ko hakenewe kongera ubukangurambaga, koroshya uburyo bwo kubona ibikoresho by’umutekano no kongerera ubushobozi inzego zitabara.

Asanga gukusanya no gusesengura amakuru y’inkongi na byo byafasha kumenya aho zikunze kubera, impamvu zizitera n’igihombo zisiga, bityo ingamba zigashingira ku bimenyetso bifatika.

Ati “Ikindi ni uko buri nkongi ikomeye ikwiye gukurikiranwa kugira ngo hamenyekane icyayiteye, harebwe niba hari amategeko atubahirijwe, kandi ibyavuye mu iperereza bigakoreshwa mu gukumira izindi mpanuka.”

Yashimangiye ko ibyo byose bisaba ubufatanye bwa Leta, abikorera, ibigo by’ubwishingizi n’abaturage.

Ati “Tugomba kumva ko kwirinda inkongi bihendutse kandi bikarinda ubuzima kurusha guhangana n’ingaruka zayo. Kandi iyo tubashije kwirinda ko inkongi iba, tuba turinze ubuzima bw’abantu, imirimo, imitungo n’ubukungu bw’igihugu.”

Umuyobozi Mukuru wa SASA Group ,Safari Rutagengwa yavuze ibyafasha u Rwanda kwirinda inkongi

[email protected]