Yabigarutseho ku wa 30 Ukwakira 2026, ubwo yari mu mwiherero w’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi witabiriwe n’urubyiruko, wabereye i Varsovie muri Pologne.

Bazivamo yavuze ko kugera ku Cyerekezo 2050 bisaba buri wese kugira uruhare mu kwihutisha iterambere, aho kumva ko ibiteganyijwe bizagerwaho nta mbaraga z’inyongera zishyizwemo.

Ati “Icyerekezo ni uko nta mukene tuzaba dufite muri 2050. Twavuye muri 78% ubu turi muri 27% icyerekezo 2050 ni 0% kandi twumva bishoboka.”

Yagaragaje ko kugira ngo ibyo bigerweho, Abanyarwanda bakwiye gukomeza kurangwa n’indangagaciro, gufashanya no kubyaza umusaruro amahirwe ahari, urubyiruko na rwo rukumva ko rufite inshingano muri urwo rugendo.

Yavuze ko gahunda zateguwe zisaba ko ubukungu bwiyongera ku muvuduko urenga 10% buri mwaka, asaba abanyamuryango kurushaho kwitanga kugira ngo intego igihugu cyihaye zitazagerwaho zikerewe.

Ati “Muri gahunda yateguwe bisaba ko buri mwaka umuvuduko w’ubukungu wiyongeraho ibirenze 10% kugira ngo icyerekezo 2050 tuzakigereho. Abantu bose biraye ntidushyiremo ingufu nk’Inkotanyi nk’uko n’ubundi twitanze ngo dukomeze twitange ngo duharanire ko ibyo twiyemeje tubigeraho abantu bakigendera biguruntege, uyu muvuduko uri hafi kuri 7% tukaba ari wo dukomeza kugenderaho ibyo twifuza twazabigeraho muri 2075. Aho ni kera kandi twifuza kubigeraho vuba kandi birashoboka.”

Bazivamo yabwiye urubyiruko ko rukwiye gutangira uyu munsi gutanga umusanzu warwo, kuko mu 2050 bamwe muri rwo bazaba bafite inshingano z’ubuyobozi, bityo ibibazo bitakemuwe bikazaba ari bo bireba.

Ati “Muri 2050 twifuza ko Abanyarwanda bazaba ari abakire, icyo gihe muzaba muri no mu buyobozi, nimutabikora ngo bigerweho muri icyo gihe muzagorwa n’ibibazo bizaba bihari ariko nta mpamvu yo kwitega ibibazo. Ko muhari mukaba mubizi mutangire uyu munsi.”

Yabasabye gushingira ku mibare igaragaza aho igihugu kigeze, bakareba uko ubumenyi bafite bwagira akamaro mu gukemura ibibazo no guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda.

Mu kugaragaza intambwe imaze guterwa, yavuze ko umusaruro mbumbe ku muturage ugeze ku madolari 1156, naho abari munsi y’umurongo w’ubukene bakaba baragabanutse bava kuri 78% mu 1994 bagera kuri 27,8%.

Yavuze kandi ko abarenga 80% bakoresha ubwisungane mu kwivuza, agaragaza ko kwagura uburyo bwo kubona ubuvuzi bifasha abaturage kugira ubuzima bwiza no gukomeza gukora.

U Rwanda, igicumbi cy’uburezi n’ubuvuzi…

Bazivamo yagaragaje ko hari amahirwe Abanyarwanda baba mu mahanga bashobora kubyaza umusaruro mu burezi, ubuvuzi, gutunganya amabuye y’agaciro no kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi.

Yavuze ko u Rwanda rukomeje kwiyubaka nk’ahantu abantu baturuka mu bindi bihugu baza kwiga no kwivuriza, ariko ko hakiri byinshi bisaba kunozwa. Yagaragaje ko abafite ubumenyi n’ubuzobere muri izo nzego bakenewe kugira ngo batange serivisi zifasha igihugu kugera ku ntego zacyo.

Yanagarutse ku mahirwe ajyanye n’ikibuga cy’indege kiri kubakwa i Bugesera, asaba urubyiruko gutekereza kuri serivisi n’ibindi bikorwa bizagikenerwaho, rukareba aho rwagira uruhare.

Bazivamo yanashimangiye ko gutanga umusanzu mu iterambere bijyana no kumenya amateka y’u Rwanda, aho rwavuye n’ibikorwa biri kurukorerwamo.

Yavuze ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakwiye gushaka amakuru ku gihugu cyabo, kugira ngo bashobore gusobanurira abandi icyerekezo cyacyo bashingiye ku byo bazi.

Ati “Mukwiye guharanira kuba muzi ibibera mu Rwanda bitandukanye, ntimubibwirwe n’abandi cyangwa se ngo mubikure ku mbuga z’abashaka kuduhindurira isura.”

Yagaragaje ko nubwo igihugu kimaze gutera intambwe, hakiri byinshi byo gukora, bityo hakenewe gukomeza kubaka ubushobozi no guharanira iterambere rirambye.

Bazivamo yashimangiye ko FPR-Inkotanyi idakorera abanyamuryango bayo gusa, ahubwo ikorera inyungu z’Abanyarwanda bose, asaba gukomeza kwimakaza ubumwe, indangagaciro no kwishakamo ibisubizo.